00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Ikamyo yagonze inzu, ikomeretsa bane

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Mutarama 2023 saa 10:37
Yasuwe :

Ikamyo yavaga mu Kagari ka Kamuhoza Umurenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge yacitse feri igonga abantu bane umwe akomereka mu buryo bukomeye inasenya inzu.

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n’Imwe z’umugoroba ku wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2023.

Abari aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko umuntu umwe mu bo yagonze ariwe wakomeretse bikabije kuko yacitse amaguru.

Uwitwa Kayirana Aime yagize ati “ Yamanutse igonga umuntu wa mbere igonga n’uwa kabiri igonga n’iriya nzu, umugabo wari urimo acika amaguru ku buryo bahise bamushyiramo za bombone gusa we sinzi ko ari bubeho.”

Bihibindi Samuel we avuga ko ari Imana yakinze ukuboko kuko ngo iyi kamyo yari kwica abantu benshi.

Ati “Iyo hatabaho Imana iyi kamyo yari kumara abantu kubera ko uyu muhanda abamo abantu beshi baba barimo kwicururiza uducogocogo.”

Muri aba bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka harimo umutandiboyi wayo n’uwitwa Gakwerere Cyprien iyi modoka yasanze mu iduka, Habineza Djuma, Niyibizi Eric, Barigora Jena ndetse na Hagenimana Benjimin.

Iyi mpanuka ikimara kuba polisi yahise ihagera ndetse n’indembe zihita zijyanwa kwa muganga mu buryo bwihuse hanazanwa imodoka itwara iyo kamyo.

Iyi kamyo yo mu bwoko bwa ‘Fuso’ yagonze inzu, ikomeretsa bane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .