00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Abantu 26 bakekwaho gucurura abaturage batawe muri yombi mu munsi umwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 26 Ukwakira 2021 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bufatanyije n’inzego z’umutekano zirimo polisi bataye muri yombi abantu 26 bakekwaho kwiba abaturage bo muri aka gace mu munsi umwe.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ni bwo aba bantu bakekwaho ubujura bafatiwe mu duce dutandukanye turimo Nyabugogo na Kamuhoza bafashwe bakekwaho kwiba abantu mu mukwabo wabereye muri uyu murenge.

Kimisagara ni kamwe mu duce turangwamo abajura biba abaturage mu buryo burimo kubategera mu nzira bakabambura babakomerekeje, bakoresheje inzembe, ibyuma n’ibindi.

Abatuye muri aka gace babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’abajura babategera mu nzira bakabambura ibyabo.

Mugwiza Patrick wo mu Kagari ka Kamuhoza muri Kimisagara yemeza ko hari abasore batatu bigeze kumunigira mu nzira bamwambura telefoni n’amafaranga.

Ati “Narahise ngira ngo n’abagenzi umwe ancaho aransuhuza abandi banturuka inyuma baraniga bankubita ikintu ngwa hasi.”

Yakomeje avuga ko yagaruye ubwenge asanga agaramye mu muhanda, yanyazwe amafaranga ibihumbi 35 Frw na telefoni.
Yashimiye inzego zikomeje guta muri yombi abakekwaho ubujura bose no gukurikiranwa bagahanwa.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kimisagara nabwo bwemeza ko bwatangije iki gikorwa nyuma y’uko bigaragaye ko ubujura bukomeje kwiyongera muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Jean François Sauveur, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa gikomeje kugira ngo ubujura bucike.

Yagize ati “Bitewe n’imiterere hari aho wasangaga cyane cyane mu gace ka Nyabugogo kubera urujya n’uruza rw’abantu hari abikingaga bakambura abaturage n’ahagana ku ishyamba rya Mont Kigali aho abantu batababona kandi bidakwiye. Twahisemo gushyiramo imbaraga dufatanyije na Polisi kubirwanya kuko bidakwiye kuko buri wese akwiye kugira uburenganzira bwe.”

Umurenge wa Kimisagara ufite urutonde rw’abagera kuri 50 bakekwaho ubujura butandukanye burimo gutegera abantu mu nzira bakabambura.

Abaturage basabwe kujya bandika abantu bose baraye mu ngo zabo mu ikayi y’umudugudu mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

Abantu 26 bakekwaho gucurura abaturage mu Murenge wa Kimisagara batawe muri yombi mu munsi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .