00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kimisagara: Abajura batega abaturage bakabambura ibyabo bateye inkeke

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 September 2022 saa 03:48
Yasuwe :

Abaturage bo mu Kagari ka Katabaro mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge, bavuga ko batewe impungenge n’abajura babategera mu nzira bakabambura ibyabo.

Bamwe muri abo baturage baganiriye na IGIHE, bavuga ko mu gihe cy’ijoro biba bigoye cyane kunyura mu tuyira two muri aka gace cyane cyane utwo mu Kagari ka Katabaro bitewe n’uko hasigaye hari abajura badutegeramo abaturage bakabambura.

Bemeza ko akenshi na kenshi abo bajura baba bitwaje ibyuma n’inzembe ku buryo n’ushatse kubarwanya bamukomeretsa.

Bavuga ko abanyerondo bo muri aka gace bakunda kunyura mu mihanda minini gusa mu gihe baba bakwiye kujya banyura no muri utwo tuyira tuba tutarimo amatara kugira ngo abo bajura bacike.

Uwitwa Byiringiro Innocent avuga ko baherutse kumutegera mu nzira bamwambura telefone ye n’amafaranga ibihumbi 20Frw yari afite.

Yagize ati “Mudukorere ubuvugizi naho ubundi abajura hano babaye benshi, nk’ubu njye baherutse kunigira mu kayira kari ruguru y’akagari bantwara telefone n’amafaranga kandi nyuma yanjye bamaze kwiba abandi bantu bagera kuri bane nabo babategera mu nzira.”

Mukayisenga Antoinette yemeza ko muri aka gace niyo bameshe imyenda ku manywa bakayanika bibasaba kuyicara imbere kugeza yumye kugira ngo abajura batayanura.

Ati “Abajura bategera abantu mu tuyira nijoro twarabamenyereye ikibabaje n’uko muri utwo tuyira nta munyerondo uhanyura ahubwo binyurira mu mihanda irimo amatara gusa, hano abajura ni benshi kuko n’iyo wameshe bigusaba kuguma hafi y’imyenda yawe kuko iyo utinze gato usanga bayanuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Katabaro Mukasano Agnes, nawe yemereye IGIHE ko muri aka gace hari ikibazo cy’abajura gusa ashimangira ko abafashwe babashyikiriza inzego zibishinzwe.

Ati “Sinavuga ko nta bujura buhari 100% burahari ariko sinavuga ko bukorwa buri munsi kandi n’iyo twakoze imikwabo turabafata. Ikindi abaturage bakwiye kumenya ko abanyerondo badashobora gucunga umutekano w’ahantu hose nabo bagomba kugira uruhare rwabo mu kwicungira umutekano kuko abanyerondo ni bake ugereranyije n’uko umudugudu uba ungana.”

Yakomeje avuga ko atari azi ko ubujura muri aka gace bwiyongereye, ashimangira ko bagiye kongera imbaraga mu bikorwa by’imikwabo kugira ngo bafate abo bajura anaboneraho gusaba abaturage bibwe kujya batanga amakuru.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .