Kiliziya Gatorika igiye gusuzuma uruhare rwayo mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda mu myaka 25 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 10:33
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatorika mu Rwanda yatangaje ko igiye gusuzuma uruhare rwayo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda mu myaka 25 ishize Jenoside yakorwe Abatutsi ibaye, hagamijwe gushaka ahakeneye kongerwa imbaraga.

Ni ubutumwa bwateguwe na Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge na Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro mu nama y’abepiskopi gatorika mu Rwanda, bugaragaza ko buzatangarizwa aAbanyarwa nda mu muganda rusange ku wa 30 Ugushyingo 2019 mu rwego rw’ubukangurambaga.

Bwateguwe mu gihe u Rwanda ruri “kusa ikivi cy’imyaka 25 mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge twitegura gutangira ikindi kivi kiri imbere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’ubwiyunge, Ndayisaba Fidele na Musenyeri Kambanda Antoine uyobora komisiyo y’ubutabera n’amahoro, bavuga ko mu myaka 25 nyuma ya Jenoside, leta ikorana n’bafatanyabikorwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, barimo amadini n’amatorero by’umwihariko Kiliziya Gatorika mu Rwanda.

Bakomeza bati “Muri iki gihe Kiliziya Gatorika ifatanyije na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yateguye gahunda yo gusuzuma intambwe zimaze guterwa mu ruhare rwayo muri iyi myaka 25, no gufata ingamba zo kongera umurego mu gutanga umusanzu ukwiye mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge no kubumbatira amahoro mu Rwanda.”

“Abanyarwanda barashishikarizwa gukomeza gushyira imbere ubunyarwanda no gukomera ku gihango cy’ubumwe bwabo, kubakira ku ndangagaciro z’ubumuntu n’ubupfura, kugira umutima, kwitanga, gushyira hamwe, koroherana, gutabarana, gukunda u Rwanda n’umurimo ubahesha agaciro.”

Ubwi butumwa bukomeza buvuga ko buri wese asabwa kuba urumuri mu bandi, rureberwaho mu gutera intambwe iganisha ku “bwiyunge nyakuri, bwo soko y’amajyambere nyayo kandi arambye.”

Buvuga ko Kiliziya Gatolika yiyemeje gukomeza ubufatanye na leta mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge by’umwihariko mu bikorwa by’isanamitima, mu rugendo rwo komora ibikomere by’amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo no guharanira iterambere rya roho n’iry’umubiri.

Ni urugendo Kiliziya Gatorika irimo gukora mu gihe iheruka gutangaza ko hari ingamba zitandukanye yagiye ifatira abihayimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside bakarangiza ibihano byabo ariko ngo iracyakora ubushakashatsi kugira ngo hagaragazwe indi myanzuro bafatirwa kubera uburemere bw’icyaha bakoze.

Ni nyuma y’uko mu minsi ishize inzego zitandukanye n’abaturage bagiye bagaragaza ko Kiliziya Gatolika ikwiriye kwirukana bamwe mu bihayimana bayo barimo Abapadiri, Ababikira, ba Musenyeri n’abandi bayoboke bayo bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu batanzweho urugero harimo Padiri Denis Sekamana waranGije igihano cy’imyaka 15 kubera uruhare rwe muri Jenoside, agasubizwa muri Diyosezi ya Butare. Hari n’abandi babikira babiri barangije igihano cyabo bajyanwa mu bigo by’abihayimana mu Bubiligi.

Musenyeri Kambanda mu minsi ishize yavuze ko mu myanzuro bagiye bafatira abihayimana bahamijwe ibyaha bya Jenoside, harimo kubavana mu bikorwa bituma bagaragara mu ruhame no kubaha umwanya wo gusenga no kwicuza.

Muri Werurwe 2017, Papa Francis yasabiye Kiliziya ndetse n’abayigize imbabazi ku Mana ku bw’uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Itangazo ryaturutse i Vatican rigaragaza ko yicishije bugufi, Papa Francis yasabye "Imana imbabazi ku byaha ndetse no gutsindwa kwa Kiliziya n’abayo bose barimo n’abihaye Imana batwawe n’urwango ndetse n’ubugizi bwa nabi, bagaca ukubiri n’inshingano zabo z’iyogezabutumwa" mu byabereye mu Rwanda.”

Abashumba ba Diyosezi Gatorika mu Rwanda ubwo bari muri Stade Amahoro mu muhango wo kwimika Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Kambanda (wa kabiri iburyo) mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .