Kiliziya Gatolika yatanze inkunga isaga miliyoni 294 Frw yo gufasha mu kurwanya COVID-19

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 22 Nzeri 2020 saa 03:23
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika yashyikirije Minisiteri y’Ubuzima ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 294.8 Frw, bizifashishwa mu kwirinda no gufasha abanduye icyorezo cya COVID-19, gikomeje kugariza Isi n’u Rwanda by’umwihariko.

Ni inkunga yabonetse binyuze Caritas Rwanda, igizwe n’ibikoresho birimo udupfukamunwa, uturindantoki, inkweto z’abaganga, amasabune, imyambaro y’abaganga, ibipimo by’umuriro n’imashini zongerera umwuka abarwayi barembye, byose hamwe bifite agaciro k’amafaranga 294, 475, 215 Frw.

Bigenewe ibitaro icumi bya Kiliziya Gatolika birimo ibya Ruli, Nemba, Ndera, Rilima, Kabgayi, Gakoma, Mibirizi, Kiziguro, Gatagara na Murunda.

Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo akaba n’Umuyobozi wa Caritas Rwanda, Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yasobanuye ko iyi nkunga yabonetse kubera igitekerezo Caritas Rwanda yatanze mu nama Nkuru y’Abepiskopi mu Butaliyani, nyuma y’aho Papa Francis asabiye ibihugu bikize kunganira ibikennye mu kubona ibikoresho byo guhangana na coronavirus.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel, yashimiye Caritas Rwanda n’Abafatanyabikorwa barimo Inama Nkuru y’Abepiskopi Gatolika mu Butaliyani, batanze ibi bikoresho nk’ikimenyetso cyiza cy’ubufatanye muri uru rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Ati "Twakiriye neza ibikoresho bijyanye n’ibifasha mu kwirinda kwandura no kwanduza covid-19, tubyakiriye rero muri ibi bihe turimo kugerageza guhashya iki cyorezo ndetse tunashishikariza Abanyarwanda gukomeza kwirinda kwandura no kwanduza iki cyorezo.”

Minisitiri Ngamije kandi yashishikarije abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi gufata iya mbere mu kwirinda iyi indwara, kuko bari ku ruhembe mu kuyirwanya, bigatuma bagira ibyago byinshi byo kuyandura.

Yijeje gukomeza gukwirakwiza ibikoresho mu gihugu hose haba ahagaragaye abarwayi n’aho bataragaragara, kuko ibikoresho bitazahagezwa ari uko umurwayi ahabonetse.

Minisitiri Ngamije kandi yashimye ko ubwandu bw’iki cyorezo bwacogoye muri iyi minsi, avuga ko byose biri guterwa n’imyitwarire y’Abanyarwanda, ariko “imibare ishobora kuzamuka kurushaho cyangwa ikagabanyuka bitewe n’uko twitwaye.”

Abayobozi b’ibitaro bigenewe ibi bikoresho, babwiye itangazamakuru ko babyishimiye cyane kuko bigiye kubafasha mu bwirinzi bwabo, no kwita ku barwayi neza.

Umuyobozi w’ibitaro bya Rilima Dr. Albert Nzayisenga yagize ati ”Ni icyorezo rero gifata abantu bose kandi kikaba gishobora no kwibasira ibitaro, abakozi n’ababigana. Ni igikorwa cyiza rero twagishimye cyane kubona ibyo bikoresho byunganira ibyo Leta y’u Rwanda yaduhaye ibinyujije muri Minisiteri y’Ubuzima.”

Dr. Eugene Niringiyimana uyonbora ibitaro bya Murunda, na we yashimiye ubu bufatanye bwavuyemo ibikoresho bibongerera imbaraga no kunganira ibyari bisanzwe bihari.

Ati ”Kugeza ubu nta barwayi ba Coronavirus turabona barwarira mu bitaro byacu, ariko aho gahunda yo kuvura igeze ni uko abarwayi bafite ibimenyetso bikeya bidakabije bajya bavurirwa mu rugo. Ibikoresho twari tubifite, ariko ibyo kwita ku barwayi barembye ntitwabigiraga, bivuze ko igihe baba babonetse tuzashobora kubitaho.”

Musenyeri Mwumvaneza yijeje ko ubufatanye bwa Caritas buzakomeza no mu minsi iri imbere, ndetse hakaba hanakoherezwa ibikoresho bimwe mu bigo nderabuzima byegeranye n’ibi bitaro, igihe byaba bibaye ngombwa.

Yavuze ko kuva COVID -19 yagera mu Rwanda, Caritas yagiye ifasha abaturage mu buryo butandukanye harimo no kubaha imfashanyo mu gihe u Rwanda rwari muri gahunda ya guma mu rugo, aho hakozwe ibikorwa bifite agaciro gasaga miliyoni 160 Frw.

Kiliziya Gatolika mu Rwanda ifite ibigo by’ubuvuzi bibarirwa mu 119, birimo ibitaro icumi n’ibigo nderabuzima 109.

Iyi nkunga ifite agaciro ka miliyoni 294.8 Frw
Musenyeri Mwumvaneza amurikira Minisitiri Ngamije iyi nkunga yatanzwe, kuri uyu wa Kabiri
Minisitiri Ngamije yashimiye abafatanyabikorwa ku nkunga batanze mu kurwanya iki cyorezo cya COVID-19
Musenyeri Mwumvaneza yijeje ko iyi nkunga itarangiriye aha
Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi ku ruhande rwa Minisiteri y'Ubuzima na Kiliziya Gatolika mu Rwanda

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .