Kiliziya Gatolika yatangiye gushaka miliyari 2,6 Frw y’ingurane ahazubakwa Bazilika i Kibeho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Ukuboza 2020 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangiye gushaka inkunga ya miliyari 2,6 Frw akenewe mu bikorwa byo gutanga ingurane ahazubakwa Basilika y’Umubyeyi Bikira Mariya i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.

Mu 2017 nibwo hamenyekanye umushinga wo kubaka Kiliziya nini ku butaka butagatifu i Kibeho, nk’uko biri mu butumwa Bikira Mariya yahaye abakobwa batatu yabonekeye kuva kuwa 28 Ugushyingo 1981.

Anathalie Mukamazimpaka uba i Kibeho mu rwego rwo gusohoza isezerano yagiranye na Bikira Mariya, Mumureke Alphonsine umubikira uba mu Butaliyani na Marie Claire Mukangango wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yarashatse umugabo, batangiye kubonekerwa kuwa 28 Ugushyingo 1981 kugeza 28 Ugushyingo 1989.

Bikira Mariya yasabye abakobwa yabonekeye bo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa ry’i Kibeho, ko yakubakirwa Kiliziya yitwa ‘Iyegeranya ry’abatatanye’. Ni kiliziya byavugwaga ko izubakwa n’abaterankunga b’Abanyamerika.

Iyi Kiliziya nini yitwa Bazilika biteganyijwe ko imbere izajyamo imyanya ibihumbi 10 y’abantu bicaye hanyuma hanze kuko hari imbuga nini, hajye ibihumbi 100. Izaba irimo za Chapelle nto eshanu cyangwa zishobora kongerwa, ku buryo abantu bajya bavugiramo misa mu ndimi zitandukanye.

Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, aherutse kubwira IGIHE ko iyi kiliziya itazubakwa n’abanyamerika gusa, ko izubakwa mu nkunga izatangwa na buri mukirisitu, ku buryo n’umuterankunga naza azasanga hari icyakozwe.

Musenyeri Hakizimana yandikiye abafatanyabikorwa, bagenzi be b’abasenyeri, abapadiri n’abandi bihayimana kimwe n’abakirisitu bo mu Rwanda no hanze yarwo abasaba gukusanya inkunga y’amafaranga azifashishwa mu bikorwa byo gutanga ingurane aho izubakwa.

Yabwiye The NewTimes ko bagenzuye ubutaka bw’abantu bagomba guhabwa ingurane bagasanga hakenewe miliyari 2,6 Frw yo kubugura, ari nayo mpamvu batangiye ubukangurambaga bwo kuyashaka hanyuma ingurane nimara gutangwa umushinga nyir’izina ubone gushyirwa mu bikorwa.

Musenyeri Hakizimana yakomeje avuga ko inyigo n’igishushanyo mbonera cya chapelle nini y’iyi kiliziya ikiri kwigwaho.

Ati “Ikigereranyo cyerekanye ko dukeneye miliyoni 70 z’amadolari ya Amerika ariko inyigo ya nyuma ni yo izatwereka ikiguzi cya nyacyo. Ubu turi gushaka amafaranga y’ingurane kuko ntitwatangira gutekereza kubaka tudafite ubutaka. Mu gihe tuzaba twayabonye, ingurane izahita itangira gutangwa ako kanya.”

Muri Nyakanga uyu mwaka, Musenyeri Hakizimana yari yabwiye IGIHE ko igishushanyo cya Kiliziya nikimara kwemeranywaho, ababishinzwe bazandikira abantu bose bakunda Bikira Mariya bubake iyo kiliziya kandi bazahera ku banyarwanda, abakirisitu bajya i Kibeho n’abanyamahanga.

Igishushanyo cya mbere cya Kiliziya izubakwa i Kibeho, cyakozwe n’Umunyamerika ariko asaba ko abanyarwanda bagitangaho ibitekerezo kuko abanyamerika bafite uko bubaka bidahuye n’umuco w’abanyarwanda.

Musenyeri Hakizimana yavuze ko bamaze kumwoherereza ibyo agomba kongeramo birimo no kudasibanganya ibimenyetso by’amabonekerwa ya Kibeho.

Ati “Ikimenyetso kiranga i Kibeho, hariya yabonekeye bwa mbere, aho podium yari iri, ko hose twahashyiramo ntitugire ikintu dusibanganya, ahantu haranga ibonekerwa hakaba hagaragara muri iyo kiliziya”.

Igitekerezo cyo kutagira ikimenyetso gisibanganywa cyakunze kugarukwaho na Mukamazimpaka Anathalie [wabonekewe], wavuze ko igishushanyo abanyamerika bari bakoze kinyuranye n’ubutumwa bwa Bikira Mariya bwo kubaka ariko hadashenywe ibyubatswe.

Icyo gihe yagize ati “Bo [abanyamerika] icyo bashaka ni ugukuraho byose amateka yose bakayasibanganya. Ubona ntacyo bitayeho ku mateka, mbese twabifata nk’ubuhakanyi.”

Musenyeri Hakizimana yavuze ko ikindi cyongerewe mu gishushanyo, ari umuco nyarwanda n’amabara aranga abanyarwanda n’abirabura muri rusange.

Ati “Nk’iyo ushyize igiseke kuri ‘Tabernacle’, umunyarwanda yumva ko ari igiseke kibitse amabanga, ko kidapfundurwa n’umwasama, akumva ari icyubahiro kigomba aho hantu”.

Mu gishushanyo cya mbere byari biteganyijwe ko mu nyubako yo hasi hashyirwa ‘parking’ y’imodoka 300 ariko nabyo abanyarwanda basabye ko byahindurwa.

Musenyeri Hakizimana ati "Twebwe twavuze ko twahashyira amangazini kandi arimo cyane cyane ibintu by’umuco nyarwanda; ibintu biranga ukwemera nyarwanda, kiliziya y’u Rwanda ya mbere, mbese n’ibimenyetso byinshi biranga abanyarwanda mu mateka yacu twagiye tunyuramo yose bikaba byajyamo ku buryo koko hazabaho ubukerarugendo nyobokamana".

Musenyeri Hakizimana yavuze ko bitewe n’uko hazubakwa Bazilika, bizasaba ko babona uburenganzira bwo ku cyicaro gikuru cya Kiliziya Gatolika ku Isi i Roma ndetse bagasabayo n’inkunga.

Ati “Dushaka kubaka Bazilika, ntabwo dushobora kuyubaka Roma itaduhaye uburenganzira. Twebwe tuvuga ko ari Kiliziya nini ariko Roma niyo yita Bazilika, ubwo rero mbere yo gutangira tuzagenda tubarebe tubasabe n’inkunga”.

Bazilika igiye kubakwa i Kibeho izaba ifite n'ibindi bikorwa remezo birimo inzu z'amacumbi zizacumbikira abajyayo mu ngendo nyobokamana
Igishushanyo mbonera cya Bazilika igiye kubakwa i Kibeho ku Butaka Butagatifu

Inkuru bifitanye isano: Byinshi kuri Bazilika ya Kibeho izakira ibihumbi 10 bicayemo n’abandi ibihumbi 100 hanze


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .