00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kiliziya muri Congo yavuze ku cyemezo cya Leta cyo ‘gutiza u Rwanda’ ubutaka cyaciye igikuba

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 26 May 2024 saa 12:08
Yasuwe :

Inama y’Abasenyeri muri Kiliziya Gatolika ya Repubulika ya Congo yatangaje ko abaturage badakwiriye guterwa impungenge n’icyemezo Leta y’iki Gihugu iherutse gufata cyo gutiza ubutaka buzakoreshwa mu mirimo y’ubuhinzi ku bufatanye na Sosiyete yo mu Rwanda.

Mu 2022 nibwo Repubulika ya Congo yatangaje ko yatije u Rwanda ubutaka bungana na hegitari 12 000 zishobora kubyazwa umusaruro mu buhinzi, nk’umusaruro w’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye i Brazaville.

Iki gihe abakuru b’ibihugu byombi bakurikiranye isinywa ry’amasezerano hagati ya Leta ya Congo na sosiyete nyarwanda n’imwe muri sosiyete zayo ifite ubuzima gatozi muri Repubulika ya Congo “ Macefield Ventures Limited-Congo (MVL).

Mu masezerano yasinywe na Macefiled Ventures Limited harimo ajyanye n’ubufatanye mu guhinga igihingwa cy’ikibonobono kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi adahumanya ikirere. Muri ayo masezerano Leta ya congo yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa. Kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buri mu duce twa Pool, Bouenza na Niari.

Igice kimwe cy’ubu butaka kikaba kiri ahitwa Kindamba na Louvakou.

Impamvu nyamukuru aya masezerano yashyizweho umukono, ni uguteza imbere ubukungu bwa Congo binyuze mu buhinzi nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’iterambere 2022-2026 ndetse no gutanga umusanzu mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere hifashijwe amavuta ashyirwa mu binyabiziga akomoka ku bihingwa.

Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11500, nabwo bwatijwe sosiyete ELEVECO, ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, kugira ngo nabwo bukorerweho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Ubu butaka ntibwahawe u Rwanda, ahubwo bwatijwe sosiyete MVL-Congo kugira ngo ibubyaze umusaruro ku bw’inyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’igihe, iki cyemezo cya Repubulika ya Congo cyatangiye gukurura umwuka mubi mu baturage, bavuga ko ubutaka bw’igihugu cyabo bwagurishijwe, ibintu byatumye Kiliziya Gatolika ibyinjiramo nk’urwego rufite ijambo rikomeye muri iki gihugu.

Inama y’Abasenyeri muri iki gihugu yahise isaba uburenganzira bwo guhura na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Anatole Collinet Makosso ndetse barabuhabwa, ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi mu 2024 bagirana ibi biganiro.

Muri ibi biganiro byitabiriwe n’abandi bagize Guverinoma bagera kuri barindwi, aba basenyeri beretswe amasezerano y’imikoranire u Rwanda rufitanye na Congo ku bijyanye n’ubu butaka. Ni ibiganiro byamaze amasaha abiri n’igice.

Aba basenyeri nyuma yaho kandi babonanye na Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika Iharanira ya Congo, nawe abasobanurira ibikubiye muri aya masezerano.

Nyuma y’ibi biganiro Inama y’Abasenyeri muri Repubulika ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko “Amasezerano Congo yagiranye n’u Rwanda muri Mata mu 2022 atagamije guha, kugurisha cyangwa komeka ubutaka bwa Congo k’u Rwanda.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba basenyeri basabye Minisitiri w’Intebe “gushyira mu ruhame ibijyanye n’aya masezerano, ku bw’inyungu z’imikorere iciye mu mucyo, no gutanga amakuru.”

Aba basenyeri basabye abaturage “kwirinda ibihuha no gukekeranya kwa hato na hato kuko bishobora guhungabanya amahoro n’ituze muri rubanda.”

Muri Werurwe mu 2024 abashoramari barenga 30 baturutse mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), basuye ubu butaka, hagamijwe kureba uko bwabyazwa umusaruro, bahura n’ubuyobozi bwa MVL- congo, ibasobanurira ko ababyifuza bazibumbira hamwe kugirango baze mu buhinzi bw’ikibonobono..

Bakigera muri iki gihugu bahawe ikaze na Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo Brazzaville, Mutsindashyaka Théoneste, waberetse ko gukorera muri iki gihugu ukabona umusaruro ushimishije bishoboka, bityo ko badakwiriye kugira impungenge.

Ati “Kubera umubano mwiza w’ibihugu byacu ndetse n’uw’abakuru b’ibihugu byombi, twagize amahirwe Leta ya Congo iratwizera, idutiza ubutaka kugira ngo tububyaze umusaruro. Mugomba kubishyiraho umutima ndetse n’imbaraga kugira ngo duteze imbere u Rwanda na Congo.”

Bibarwa ko Congo Brazzaville ifite nibura hagati ya hegitari miliyoni 10 na 12 z’ubutaka bushobora gihingwa, gusa ubungana na 5% ni bwo bukoreshwa mu buhinzi butanga ibyo kurya ku baturage.

Ibindi bihugu byahaye u Rwanda ubutaka birimo Djibouti, Tanzania, Kenya, Misiri ndetse na Guinée Conakry ishobora gufata icyemezo nk’iki mu minsi mike iri imbere.

Inama y’Abasenyeri muri Kiliziya Gatolika ya Congo yashyigikiye icyemezo cya Leta y’iki gihugu cyo gutiza ubutaka u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .