Kiliziya Gatolika yakomoje ku mpamvu zifasha ibigo byayo kurusha ibya Leta gutsinda neza

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 10:49
Yasuwe :
0 0

Kiliziya Gatolika mu Rwanda yavuze ko ibanga rifasha ibigo byayo gutsindisha kurusha ibya ibya Leta ari uko abayobozi babyo bagenzura byihariye ikinyabupfura cy’abanyeshuri, bakanashyira imbaraga zihariye mu gusigasira icyahungabanya ireme ry’uburezi bw’ababirererwamo.

Bimaze kuba nk’akamenyero ko ibigo by’abihayimana Gatolika cyangwa ibiyoborwa nabo bitanga ubumenyi bwisumbuye ku butangirwa mu bya Leta.

Urugero rwa hafi ni umusaruro wavuye mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2019 aho ibigo 10 biyoboye urutonde rw’ibyatsinze neza byiganjemo ibya Kiliziya Gatolika cyangwa ibicungwa nayo.

Mu mashuri abanza uru rutonde rwayobowe n’Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Andereya na AHAZAZA yombi y’i Muhanga, EP Espoir de l’Avenir na Faith Brillants Star y’i Bugesera, St Emmanuel Complex School Masaka riri muri Kicukiro, Kajevuba Parent’s Initiative Irembo, EP St Ignace, Marie Auxiliatrice n’ibindi.

Mu cyiriro rusange uru rutonde ruyobowe na Fawe Girls School, Seminari nto y’i Ndera, Lycée Notre Dame de Citeaux, ENDP Karubanda n’andi.

Mu nama yahurije hamwe abayobozi b’amashuri gatolika n’abandi barebwa n’uburezi kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, igamije gusuzuma icyerekezo n’ingamba z’uburezi mu gushyigikira ireme ryabwo mu Rwanda, hagarutswe ku ibanga rifasha ibigo bya Kiliziya Gutsindisha kurusha ibya Leta.

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Mgr Philippe Rukamba, yavuze ko amashuri ya Kiliziya Gatolika atsindisha cyane ariko harimo make atitwara neza arimo afite icyiciro cy’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12 ari kure.

Ati “Icya mbere kuri twebwe ni ukongera gusubira mu nshingano zacu zo gushobora kwigisha neza, kugenzura ikinyabupfura, mbese gutuma umwana yumva aho ari nko mu rugo ameze neza noneho agakomeza kwiga bitamuruhije.”

Impuguke mu by’uburezi zivuga ko kugira abanyeshuri batsinda neza biterwa n’impamvu zitandukanye kandi ibyiciro birimo ubuyobozi bw’ishuri, politiki y’imyigishirize, abarimu, abanyeshuri n’ababyeyi bakabigiramo uruhare rukomeye.

Musenyeri Rukamba yavuze ko ahanini ibigo by’amashuri bidatsindisha neza biterwa n’impamvu zitandukanye kuko hari ubwo ikigo gishobora kugira abarimu beza ariko wareba umusaruro batanga ugasanga bihabanye, cyane cyane iyo abanyeshuri badafite ikinyabupfura.

Ati “Ikintu gikomeye ni uburyo bwo gukurikira abana, nibwo buruhanyije kandi nibwo butuma abana biga neza batarangara.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri bavuga ko inshuro mu mpamvu rusange zituma uburezi budatanga umusaruro uko uba witezwe harimo n’imibereho ya mwarimu ikigoranye bitewe n’umushahara uri hasi nubwo Leta ikomeje gutera intambwe mu kubafasha mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Hari kandi kuba mu mashuri amwe n’amwe harimo abarezi usanga bigisha uburezi nyamara ibyo bize bihabanye nabwo n’ibindi.

Umuyobozi w’Ishuri ryitwa Giramahoro riherereye mu Karere ka Gakenke, Nambajimana Jean, yabwiye IGIHE ko impamvu ibigo bya Kiliziya Gatolika n’ibyo ikurikirana biza imbere mu gutsindisha cyane kuruta ibikurikiranwa 100% na Leta ahanini biterwa n’uburyo ababyigamo bategurwamo.

Ati “Mbona ibigo bya Kiliziya Gatolika bikunze kuza mu myanya ya mbere mu mitsindire y’abanyeshuri bitewe n’uko abanyeshuri baba barateguwe, uko bakurikiranwa kandi n’inzego z’ubuyobozi n’iza Kiliziya zikabidufashamo kugira ngo mu mashuri yacu habonekemo indangagaciro zituma abana bacu biga neza, bakazagira imitsindire ishimishije.”

Nambajimana yavuze ko Leta igerageza gukora ibishoboka kugira ngo ibigo byayo birusheho gutsindisha ariko ko bidahagije.

Ati “Icyo mbona cyakorwa kurushaho ni ugukomeza gukurikirana abarezi muri rusange uko batanga amasomo n’abayobozi babyo ikareba ko bita ku bo bashinzwe kurera. Kubakurikiranira hafi byatuma umusaruro urushaho kwiyongera, aho bitagenda nabi bakaba bahana abitwara nabi.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Petero ryo ku Nkombo, Padiri Nsengumuremyi Silas, yavuze ko itandukaniro ry’ibigo bya Kiliziya Gatolika n’ibindi ari ukwita cyane ku ndangagaciro zikwiye.

Ati “Iyo umwana afite uburere, ashobora gutsinda ku buryo bworoshye. Ikindi ni ugukurikirana umwana umunsi ku wundi, haba mu ishuri no hanze yaryo.”

Yavuze ko Kiliziya Gatolika ikoresha imbaraga nyinshi mu bigo ishinzwe ikita ku murezi n’umunyeshuri n’umubyeyi w’umwana.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko Leta igenda ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere uburezi muri rusange zirimo gutegura neza abarimu bigisha guhera mu mashuri nderabarezi, gushyiraho integanyanyigisho zijyanye n’igihe, gushyiraho gahunda zifasha abarezi nk’Umwarimu Sacco, amahugurwa n’ibindi.

Yavuze ko kugira ngo umusaruro umunyeshuri atanga udakwiye gusa gushakirwa ku murezi cyangwa kuri Leta ahubwo ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’inzego zose utibagiwe n’ababyeyi.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari mu Rwanda agera ku 3189, agera ku 1410 ni aya Kiliziya Gatolika.

Inama yahuje abayobozi b'ibigo by'amashuri Gatolika mu Rwanda
Iyi nama yahuje abayobozi b'ibigo by'amashuri Gatolika basaga 1200 baturutse mu gihugu hose
Mgr Mbonyintege Smaragde na Senateri Dr Sebuhoro Célestin bari mu bitabiriye iyi nama
Uhereye ibumoso: Mgr Mbonyintege Smaragde; Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Baguma Rose na Mgr Philippe Rukamba bateze amatwi ibitekerezo byatanzwe
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, Mgr Philippe Rukamba, yavuze ko hakenewe kongerwa imbaraga kugira ngo amashuri yose atsindishe neza
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, Mgr mbonyintege Smaragde, yatanze ikiganiro
Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Baguma Rose, na we yatanze ubutumwa muri iyi nama
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Uburezi (REB), Dr Ndayambaje Irénée, yavuze ko Leta ishyiraho ingamba zitandukanye zigamije guteza imbere uburezi
Bamwe mu bayitabiriye bari mu biganiro byo mu matsinda
Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ishuri gatolika mu gushyigikira ireme ry’uburezi muri iki gihe”
Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari mu Rwanda agera ku 3189, agera ku 1410 ni aya Kiliziya Gatolika
Komisiyo ishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepisikopi yahurije hamwe abayobozi b’amashuri gatolika n’abandi barebwa n’uburezi mu nama yasuzumiwemo icyerekezo n’ingamba z’uburezi mu gushyigikira ireme ryabwo mu Rwanda
Ibigo bya Kiliziya Gatolika byaje imbere mu gutsindisha neza mu bizamini bisoza umwaka wa 2019

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza