Kiliziya Gatolika yahamagariye abayoboke bayo kwirinda gukuramo inda

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Mata 2019 saa 02:51
Yasuwe :
0 0

Muri iki gihe abakristu bahimbaza ibihe bya Pasika bibuka izuka ry’umucunguzi wabo, Yezu Kristu, Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda, yabasabye kurushaho kumenya ko Imana ifata gukuramo inda nk’icyaha cyo kwica umuntu.

Ku wa 8 Mata 2019, nibwo hasohotse Iteka rya Minisitiri w’Ubuzima ryatangajwe mu igazeti ya Leta rikubiyemo amabwiriza mashya agena ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuriremo umuntu inda, bitewe n’impamvu zirimo kuba uwayisamye yarasambanyijwe, yarayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi cyangwa ibangamiye ubuzima.

Mu Ukwakira 2018, Itegeko ryemerera abantu gukuramo inda mu Rwanda rikimara kwemezwa ryakuruye impaka, Kiliziya Gatolika ivuga ko umuntu atari igikoresho buri wese afiteho uburenganzira bwo gukoresha icyo ashatse kabone nubwo yaba umwana ukiri mu nda.

Umushumba wa Diyosezi ya Butare akaba na Perezida w’inama y’Abepisokopi Gatolika mu Rwanda, Musenyeri Rukamba Philippe, yabwiye IGIHE ko mu bihe bya Pasika hatanzwe ubutumwa bwo gusabira u Rwanda n’Abanyarwanda kubana mu mahoro.

Yagize ati “Muri ibi bihe bya Pasika tuba tuvuga ko Yezu Kristu yavutse kugira ngo adukize cya kindi kidushikamiye cyose cyaba icyaha cyangwa inabi. Muri ibi bihe muri Kiliziya nyinshi twasabiye igihugu amahoro kugira ngo abantu bumvikane babane neza barenge cya kibi cyose cyaba kibari mu mitima.”

Yakomeje avuga ko kandi basabiye imiryango kugira ngo barusheho kubahana, kumvikana no gukundana kuko gutsinda icyaha ari ugushobora kubana neza no kumva ibyo Kiliziya ivuga.

Ati “Nk’ubu hano mubyo twasabiye, twasabiye n’abantu bavanamo inda kumva ko ari ikintu kibi ari ukwica umuntu nubwo yaba akiri muto, ni ibyo byose no ukurenga ku kibi dufite.”

Ubusanzwe Kiliziya Gatolika ifite ibigo nderabuzima n’ibitaro bisaga 118 mu gihugu hose, uretse kuba muri ibi bitaro bya Kiliziya hatemerewe gutangirwa izi serivisi zo gukuramo inda nta nubwo byemewe gutanga serivisi zitari iza gakondo mu kuboneza urubyaro.

Indi nkuru wasoma: Ibyo wamenya ku mabwiriza mashya agena ibigomba kubahirizwa ngo muganga akuriremo umuntu inda

Musenyeri Rukamba yabwiye abakristu kwibuka ko gukuramo inda ari icyaha cyo kwica

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza