Kiliziya Gatolika igiye gusuzuma uruhare rwayo mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda

Yanditswe na Uwase Joie Clarisse
Kuya 22 Mutarama 2020 saa 05:09
Yasuwe :
0 0

Komisiyo ishinzwe Uburezi Gatolika mu Nama y’Abepisikopi igiye guhuriza hamwe abayobozi b’amashuri gatolika n’abandi barebwa n’uburezi mu nama izasuzumirwamo icyerekezo n’ingamba z’uburezi mu gushyigikira ireme ryabwo mu Rwanda.

Ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’amashuri mu Rwanda kigarukwaho na benshi. Ni ikibazo cy’urusobe inzego zifite aho zihuriye n’uburezi zivuga ko gishobora kuba gifite aho gihuriye no kuba abarimu badahagije n’abahari ntibashyire mu bikorwa integanyanyigisho cyangwa abanyeshuri bakiga badafite intego.

Tariki ya 23 Nzeri 2019, ubwo yasuraga ibigo bitandukanye muri Gicumbi, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irénée yatangajwe n’uburyo yageze ku kigo cy’amashuri abanza cya Nyande, yinjira mu ishuri ryo mu mwaka wa Gatanu, ahaye umunyeshuri ngo amwandikire indamukanyo y’Icyongereza ‘Good Morning Sir’, akabyandika mu Kinyarwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco mu Rwanda (UNESCO) mu 2015 ryahishuye ko mu Rwanda no mu bindi bihugu bikennye ku Isi ireme ry’uburezi ryari rikomeje kudindizwa n’ubucucike mu mashuri.

Mu guhangana n’ikibazo cy’ireme ry’uburezi, Kiliziya Gatolika yateguye inama izafatirwamo ingamba nshya zo kugihashya izaba kuri uyu wa Kane.

Iyi nama yahawe insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ishuri gatolika mu gushyigikira ireme ry’uburezi muri iki gihe.” Izitabirwa n’abayobozi b’amashuri gatolika bose, abapadiri bashinzwe amashuri gatolika mu maparuwasi n’abayobozi b’ibiro bya diyosezi bishinzwe uburezi.

Mu bizayigirwamo harimo kureba ibyagezweho mu kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri gatolika, imbogamizi zikigaragara no gufata ingamba zikwiye ndetse no kumvikanisha uruhare rwa buri wese mu gukomeza kuryimakaza.

Bimwe mu biganiro bizatangirwa mu nama harimo umuganda w’iyogezabutumwa mu gushyigikira ireme ry’uburezi. Izanakomoza ku ngamba zo kwiga ku muryango n’ishuri mu rugamba rwo kurinda abana n’abanyantege nke ihohoterwa.

Kiliziya Gatolika iri mu madini afite abayoboke benshi kandi imaze kuba ubukombe mu Rwanda. Uruhare rwayo mu iterambere rusange ry’abaturage rukurirwa ingofero na buri wese, yaba mu buvuzi n’uburezi bufite ireme kandi butahwemye kwibaruka intiti zitanga umusanzu mu kubaka igihugu.

Ireme ry’uburezi ritangwa mu mashuri yayo ntirishidikanywaho cyane ko usanga benshi mu batanga umusanzu mu kubaka igihugu baba baranyuze muri aya mashuri.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ari mu Rwanda agera ku 3189, agera ku 1410 ni aya Kiliziya Gatolika.

Kugeza mu 2017, abanyeshuri hafi miliyoni eshatu bigaga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abagera kuri 1, 273, 593 barererwaga mu ya Kiliziya Gatolika.

Kuva mu mwaka wa 2008, Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yatangije icyumweru cy’uburezi Gatolika kugira ngo ihamagarire abagira uruhare bose ku burezi kurushaho kumva neza inshingano n’uruhare by’uburezi gatolika mu Rwanda.

Kwirinda impinduka nyinshi muri politiki y’uburezi, ubufatanye, kwita ku ruhare rwa mwarimu mu burezi, urw’umubyeyi n’integanyanyigisho ziteguwe neza ni bimwe mu byo Kiliziya Gatolika isanga byazahura ireme ry’uburezi.

Kiliziya Gatolika ifite uruhare rukomeye mu burezi bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .