00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Uwiringiyimana waretse ubuzunguzayi amaze kwiyuzuriza inzu abikesha umwuga wo gutunganya umusatsi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 4 Kanama 2021 saa 01:51
Yasuwe :
0 0

Uwiringiyimana utuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Gatsata, avuga ko amaze kwiyuzuriza inzu abikesha umwuga wo gutunganya imisatsi nyuma y’abo avuye mu bucuruzi bw’akajagari buzwi nk’ubuzunguzayi yakoreraga mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mugore uri mu kigero cy’imyaka 33 y’amavuko, yabwiye IGIHE ko kuva avuye mu buzunguzayi aho yacuruzaga imyenda mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, abayeho bitandukanye na mbere.

Avuga ko ubuzima bubi yari abayeho ubwo yari umuzunguzayi burimo guhora yamburwa ibicuruzwa bye, gukubitwa no guhora yikanga inzego z’umutekano biri mu byatumye afata icyemezo cyo kureka ubuzunguzayi akiga umwuga wamufasha kugira ngo abashe kwitunga n’umuryango we.

Ati “Mbere nkiri umuzunguzayi wasangaga mpora mpangayitse, nirirwa nzegungurukana imyenda rimwe na rimwe bakayinyaka, nagira amahirwe ntibamfate. Mbese kubona ifaranga byari ikibazo ari uguhora uhangana n’abashinzwe umutekano kubera ko ubuzunguzayi butemewe.”

Uwiringiyimana yavuze ko nyuma yahisemo kujya kwiga umwuga wo gutunganya umusatsi mu gihe cy’amezi ane atangira kuwubyaza umusaruro ku buryo mu myaka umunani amaze adoda yageze ku iterambere rirambye.

Ati “Muri icyo gihe ndi umuzunguzayi naryaga ari uko umugabo yahashye rimwe na rimwe nkateka ntinze kuko byansabaga gutegereza ko ataha ariko ubu byarahindutse; ntaha nahashye nkakora buri kintu cyose iwanjye mbese mfatanya n’umugabo muri byose ku buryo urugo rwacu rwateye imbere kuko nta mwana ubura mituweli cyangwa amafaranga y’ishuri n’ibindi.”

Yongeyeho ko umwuga wo gusuka amaze kuwukuramo inzu y’amabati 25 ifite ibyumba bitatu kandi akaba no ku kwezi abasha kubona amafaranga agera ku bihumbi 100 yanasoze.

Ati “Nkimara kumenya gusuka nahise nza hano muri iri soko ry’abahoze ari abazunguzayi bampa ikibanza; umuntu wa mbere natangiye kumusukira ku mafaranga ibihumbi bitatu ariko ubu ngeze kuri rwa rwego rwo gusukira ibihumbi bitandatu cyangwa bitanu kandi sinshobora gutaha nta mafaranga na make mfite mu gihe nkizunguza hari ubwo namaraga n’iminsi ibiri nta giceri. Ibijyanye no kwizigamira byo byari nk’inzozi kubera ko ayo nabonaga yose nayakoreshaga.”

Uwiringiyimana yongeyeho ko ubu kuri konti ye hariho amafaranga yizigamiye ndetse anafite intego yo kuzagira inzu ye bwite itunganya imisatsi n’inzara kugira ngo ajye ayifashisha yigisha abandi bagore.

Uwiringiyimana Charlotte yemeza ko amaze kwiyuzuriza inzu nyuma yo kureka ubuzunguzayi akiyegurira umwuga wo gutunganya umusatsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .