Kigali: Uruganda rwa RWACOM rwafashwe n’inkongi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 19 Kanama 2019 saa 04:59
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa RWACOM Ltd ruherereye mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, rwafashwe n’inkongi yangiza ibintu bitandukanye.

Ahagana saa munani zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, nibwo uru ruganda rukora buji n’ibindi bintu bya Plastique birimo amajerekani rwafashwe n’inkongi.

Iyi nkongi ikimara gufata uru ruganda, ubuyobozi bwarwo bwahise buhamagara ishami rya polisi rishinzwe kuzimya inkongi rihita ritabari ritangira kuyizimya.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa RWACOM Ltd, Frank Mugambage, yabwiye IGIHE ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’uburangare bw’abakozi babo basimbuye abakoze nijoro.

Yagize ati “Natwe twari ku cyicaro gikuru cy’aho dukorera mu Mujyi batubwira ko uruganda rufashwe n’inkongi mpita mpamagara abazimya umuriro muri polisi baradutabara bazana imodoka eshatu batangira kuzimya.”

Yakomeje agira ati “Hahiye imashini nyinshi n’ibintu bikora buji n’amajerekane ndetse n’ibikoresho bya ngombwa byifashishwaga mu kubikora. Nkeka ko iyi nkongi yaturutse ku burangare bw’abakozi basimbuye abakoze nijoro mu gikoni kiri hafi y’insinga ndakeka aribyo byaba byayiteye.”

Yongeyeho ko kugeza ubu batari bamenya agaciro k’ibyangiritse kuko kugeza saa kumi n’igice z’amanywa ubwo yaganiraga na IGIHE, polisi yari ikiri mu gikorwa cyo kuzimya iyi nkongi.

Uruganda rwa Rwacom rwafashwe n'inkongi kuri uyu wa Mbere
Hahiye imashini nyinshi n’ibintu bikora buji n’amajerekane ndetse n’ibikoresho bya ngombwa byifashishwaga mu kubikora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza