Ni inkongi yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ahagana Saa Kumi n’imwe z’igitondo. Ibikoresho byose byari birimo byifashishwaga mu kazi ka buri munsi nk’imyenda, ipamba n’ibindi, byakongotse.
Umuyobozi Ushinzwe imikoranire n’ibindi bigo muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yabwiye IGIHE ati “ Rwahiye Pe! Hahiye ibintu byose byari birimo imbere byahiye, ameza dukoreraho, imashini, ububiko bw’imyenda n’ubw’ibitambaro byose byahiye.’’
Mu masaha y’igitondo ni bwo kuzimya iyi nkongi byarangiye bitewe n’uko uruganda ari runini cyane.
Umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga yabwiye IGIHE ati “ Umuriro watangiriye muri etage, ntabwo ari mu ruganda nyir’izina. Hari hakinze nta bantu bari bahari. Ibintu byangiritse ni byinshi bitarabarwa neza, nta muntu wahaguye nta n’uwakomeretse nta n’izindi nganda zo ku mpande zangiritse. Ntabwo turamenya icyabiteye.”
Uruganda C&D Products Rwanda ruri mu zikomeye zidodera imyenda mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!