Kigali: Umwihariko ku gace kitiriwe ‘Norvège’ kubera imiterere yako (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 23 Mutarama 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge hari agace kiswe Norvège kubera ukuntu kubatswemo inzu zigendanye n’igihe n’uburyo gakomeje kugezwamo ibikorwa bitandukanye by’iterambere.

Ubusanzwe Norvège ni igihugu kiri ku Mugabane w’u Burayi mu Majyaruguru y’Isi, kizwiho kuba abaturage bacyo ari bamwe mu babayeho neza.

Iyo utembereye muri aka gace kari mu Mudugudu wa Gakoni mu Kagari ka Nyabugogo mu Murenge wa Kigali uhana imbibi n’uwa Kimisagara n’uwa Mageragere kabatijwe akabyiniro ka Norvège, utungurwa n’ibikorwa remezo bimaze kukagezwamo.

Ni agace ubu kamaze kugeramo imiryango irenga 200 karimo inyubako nziza zigendanye n’igihe, isoko, umuhanda wa kaburimbo, Sacco, amashuri, ikibuga cy’umupira, n’ibindi birimo Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama watujwemo imiryango irenga 240 yari ituye mu manegeka mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Nubwo inkomoko y’izina Norvège isobanurwa mu buryo butandukanye, abatuye muri aka gace baganiriye na IGIHE bahuriza ku kuba umugabo witwaga Sénégalais wahubatse bwa mbere akahakorera ibikorwa by’ubworozi, ariwe wise aka gace Norvège bitewe n’uburyo yabonaga kari ahantu heza, akagereranya n’icyo gihugu cy’i Burayi.

Bemeza ko nubwo aha hahoze ari icyaro, ubu kuhatura byihagazeho kuko nk’ikibanza cyo guturwamo kiri kugurishwa miliyoni 15 Frw, mu gihe mbere y’umwka wa 2011 cyagurwaga ibihumbi 500 Frw, cyane ko ubu hageze n’umuhanda wa kaburimbo.

Umukobwa witwa Umutoni Patience yagize ati “Mbere habaga ibyondo, gutega imodoka ari ikibazo cyangwa kubona moto, n’iyo wayijyagaho wabaga ufite ubwoba ko ikugusha hasi, ariko nyuma y’aho baduhaye kaburimbo ubuzima bumeze neza.”

Yongeyeho ko mbere abamotari babacaga amafaranga 800 Frw kugira ngo babageze Nyabugogo ariko ubu basigaye babishyura 500 Frw cyangwa 400 Frw.

Mukansanga Clementine we avuga ko kujya Nyabugogo mbere byabafataga igihe kigera ku isaha ariko byageze ku minota nibura 15.

Ati “Ikindi abana bacu bariga, twahawe amashuri meza, kwivuza ntitugikora urugendo rurerure kuko batwegereje ivuriro, ikindi agace kacu ka Norvège katumye benshi bamenya hano.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire w’Umurenge wa Kigali, na we yemeza ko uwitwaga Sénégalais ari we wabatije aka gace izina rya Norvège mu rwego rwo kugakundisha abandi bantu kugira ngo baze kuhatura.

Ati “Ni we wahise gutyo kubera ubwiza bwaho, yabikoze mu buryo bwo gukangurira abantu kuza kuhatura kubera ko we yari umucuruzi ukora Nyabugogo noneho akajya ababwira ngo bazaze gutura Norvège noneho izina riba kimomo rityo.”

Yongeyeho ko Norvège ubu imaze kubakwamo inzu zirenga 200, anashimangira ko nyuma y’aho kubatswemo inzu nziza zigendanye n’igihe hakanashyirwa umuhanda n’amashuri n’isoko n’umudugudu w’icyitegerezo n’ibindi bikorwa remezo aka gace gasigaye gahenze cyane.

Norvège nta kibazo cy'itumanaho kihaba
Hubatswe insengero, amashuri n'ibindi byangombwa abaturage bakenera
Mu gace kitiriwe ‘Norvège’, inyubako zizamurwa umunsi ku wundi
Iyo uri muri Norvège uba witegeye hakurya mu Murenge wa Kanyinya
Aka gace kamaze gushyirwamo umuhanda wa kaburimbo
Hakomeje kuzamurwa inzu zigezweho kandi ziyubashye zo guturamo
Mu Gasantere ka Norvège
Imihanda ikomeje gushyirwa muri aka gace
Ni agace gakomeje kugezwamo ibikorwaremezo
Aka gace karimo inzu zijyanye n'igihe
Ni agace karimo guturwa mu buryo bwihariye
Norvège yubatswemo umudugudu w'icyitegererezo
Muri aka gace hanubatswe Sacco ifasha abaturage kwizigamira
Uyu mudugudu watujwemo abahoze mu manegeka

Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza