00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umusore yagerageje kwiyahura asimbutse igorofa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 16 Nzeri 2021 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Umusore utaramenyekana imyirondoro yagerageje kwiyahura asimbutse mu igorofa ya kabiri y’inyubako ya La Bonne Adresse iherereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge gusa ku bw’amahirwe ntiyapfa.

Ahagana saa yine z’amanywa yo kuri uyu wa Kane tariki 16 Nzeli 2021, nibwo uyu musore yagerageje kwiyahura asimbutse mu igorofa ariko ntiyapfa.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko mbere y’uko uyu musore yiyahura, yabanje guhamagara mushiki we arabimumenyesha anamubwira ko bitewe n’uko ubuzima bwamunaniye.

Mushiki we yahise asanga inyubako yamubwiye ko ari bwiyahuriremo atari yo ahubwo yagiye mu nyubako ya La Bonne Adresse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Murekatete Patricie, yemereye IGIHE ko koko uyu musore yiyahuye ariko ntiyapfa.

Yagize ati "Nibyo ni umusore wiyahuye asimbutse mu igorofa ariko ntabwo yapfuye."

Uwo musore yahise ajyanwa mu bitaro bya CHUK.

Abantu benshi bari bashungereye aho ibi byabereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .