Kigali: Umusore ukora akazi ko mu rugo arashinja nyirabuja kumufata ku ngufu (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 01:59
Yasuwe :
0 0

Umusore w’Imyaka 20 y’amavuko wakoraga akazi ko mu rugo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, arashinja nyirabuja kumukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abanje kumuha inzoga.

Uyu musore w’imyaka 20 avuga ko nyirabuja yamufashe ku ngufu mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki ya 30 Ukwakira 2019.

Yabwiye IGIHE ko yabanje kumuha inzoga agasinda, abona kumufata ku ngufu. Nyirabuja ngo yari yiriwe anywa inzoga n’abandi bagore, amufata ubwo umugabo we yari asinziriye mu ntebe kuko nawe muri iryo joro yari yasinze.

Yagize ati “Yabanje ampa inzoga arangije ansanga mu gikoni ndimo guteka, arangije nyine yegekaho urugi noneho atangira kunsatira nkamwiyama ariko bitewe n’uburyo nari namaze gusinda, yansunitse ngwa hasi ahita ajya hejuru arangije akora ibyo akora, gusa nyine nangiritse.”

Yakomeje asaba ubuyobozi kumukurikirana bukareba ikibazo afite, kugira ngo bitazamugiraho ingaruka. Uyu musore yatanze ikirego kuri sitasiyo ya Polisi yo munsi y’isoko rya Nyarugenge.

Gusa nyirabuja ahakana aya makuru. Yagize ati “Ntabwo aribyo, nibyo twari twanyoye inzoga n’abagore b’inshuti zanjye noneho we akajya anywa urwarwa umukecuru w’umuturanyi yari yatuzaniye, nibwo nyuma naje kumva atangiye kubaza nimero za polisi arambwira ngo namufashe ku ngufu ngo agiye guhangana nanjye.”

Yakomeje avuga ko uyu musore ibyo yakoze ashobora kuba yarabitewe n’inzoga kuko adashobora kumufata ku ngufu cyane ko n’undi mukozi wamukoreraga n’umugabo we bari bahari.

Mushiki w’uvuga ko yafashwe ku ngufu yavuze ko yatunguwe no kumva ko hari n’abagore bafata abantu ku ngufu.

Ati “Mvuye i Rwamagana bambwiye ko musaza wanjye yahohotewe, we yambwiye ko umubyeyi yakoreraga yamufashe ku ngufu, byadutunguye kumva hari umuntu umubyeyi watinyuka gufata ku ngufu.”

Yakomeje avuga ko batewe impungenge n’ubuzima bwa musaza we kuko babwiwe ko uwo mugore ashobora kuba afite virusi itera sida n’ubwo atabihamya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Michelle Marie Umuhoza, yemereye IGIHE ko ikirego cy’umusore urega nyirabuja kumufata ku ngufu bacyakiriye.

Ati “Nibyo koko icyo kirego ejo cyarakiriwe, ubu turimo turagikurikirana.”

Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, iteganya ko umuntu wese uhamijwe icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, ariko itarenze miliyoni ebyiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza