Kigali: Umusore akurikiranyweho kwica uwo bivugwa ko yari umukunzi we

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Nzeri 2018 saa 03:14
Yasuwe :
0 0

Umusore wari utuye mu Karere ka Nyarugenge, yatawe muri yombi akekwaho kwica ateye icyuma uwo bivugwa ko yari umukunzi we.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo uyu musore yishe umukobwa amuteye icyuma. Bivugwa ko yamwiciye mu muhanda amuherekeje.

Uyu mukobwa wishwe yakomokaga mu Karere ka Kayonza akaba yari amaze imyaka isaga itatu akora akazi ko murugo mu Mudugudu w’Agatare i Nyamirambo.

Umukoresha w’uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko abaturanyi bumvise uyu mukobwa ataka avuga ko atewe icyuma n’uwo musore bahagera bagasanga amaze gushiramo umwuka.

Ati “Natashye mvuye ku kazi musanga ari guteka mbona ari mu mirimo isanzwe ariko njye nari ndi kumwe n’abana mu nzu ntitwigeze tumenya niba agihari ahubwo twagiye kumva twumva baduhamagaye batubwira ko bamwishe dusohotse dusanga umurambo we uri mu muhanda.”

Yakomeje agira ati “Abaturanyi (Abaje kuduhamagara) batubwiye ko yatabaje avuga ko umwishe kandi ngo yari avuye iwe kumureba.”

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma mu gihe bategereje ko bamushyikiriza abo mu muryango we bakamushyingura.

Uyu musore yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha aho akurikiranyweho icyaha cyo kwica.

Kiramutse kimuhamye, yahanwa n’ingingo ya 140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda igena igihano kuva ku myaka itanu kugera ku gifungo cya burundu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .