00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umushoferi yagongeye umusore kwa Rubangura ahita aburirwa irengero (Amafoto)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Kanama 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Umushoferi utaramenyekana yagongeye umusore w’imyaka 24 mu Mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Rubangura, ahita akomeza urugendo yiruka abaturage bamuburira irengero.

Abamubonye babwiye IGIHE ko batunguwe cyane n’uburyo uyu mushoferi akimara kugonga uyu musore yabajijishije nk’aho agiye guhagarara, ariko agahita yongera umuvuduka bakamubura.

Umwe yagize ati “Njye nari nkiva hano mu gikari cya hano kwa Rubangura mbona umusore agaramye hasi ari gutabaza, nibwo yatweretse ko agiye guhagarara hariya hari parikingi, mbwira bagenzi banjye ngo bamukurikirane atabacika, nibwo yahise yongera umuriro agenda muri ubwo buryo.”

Mushiki w’uyu musore we yavuze ko yababajwe cyane n’uburyo umuntu wamugongeye musaza we atigeze anareba ko nta kibazo yagize.

Ati “Babaye bakimbwira ko bamugonze nza nihuta, ngeze aha nibwo ntunguwe no kumva ko uwamugonze yahise yikomereza, nta kindi nasaba uretse ubuvugizi kugira ngo uwamugonze amenyekane.”

Iyi mpanuka ikimara kuba, Polisi yahise ihagera itangira iperereza ibaza abaturage bari bakiri hafi aho, bemeza ko babonye ibirango by’iyi modoka.

Ubusanzwe amabwiriza avuga ko iyo umushoferi ugonze umuntu akiruka, ahanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 150 Frw.

Abaturage batunguwe n'uburyo umushoferi yagonze umusore akabaca mu rihumye
Kwa Rubangura rwagati mu Mujyi wa Kigali hakunze kuba hari urujya n'uruza rw'abantu
Impanuka ikimara kuba polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise ihagera
umusore wagonzwe yari aryamye mu muhanda afite intege nke
Polisi ishinzwe umutekano wo mu Muhanda yahise ihagera
Ahabereye impanuka hahise huzura abantu benshi bashungereye
Abaturage batanze umusanzu wo kuvana umusore mu muhanda yagongewemo
Ntabwo abaturage bigeze bategereza ambulance, bahise bijyanira uyu musore kwa muganga
Abaturage bahageze mbere bateranyije amafaranga bamujyana kwa muganga mu buryo bwihuse
Byitezwe ko camera ziri hejuru y'inyubako ya Rubangura ziri buze kwifashishwa mu kumenya umwirondoro w'umushoferi wagonze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .