Kigali: Umurenge wa Rwezamenyo wahize indi mu isuku n’umutekano wegukana imodoka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 2 Kamena 2018 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Umurenge wa Rwezamenyo wo mu Karere ka Nyarugenge waje ku isonga mu bijyanye n’isuku n’umutekano mu Mujyi wa Kigali, wegukana igihembo nyamukuru cy’imodoka izawufasha kurushaho kunoza imikorere.

Iki gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Kamena 2018, mu muhango wo gusoza icyiciro cya Kabiri cy’ubukangurambaga bw’isuku n’umutekano bwatangiye mu mpera z’Ukwakira 2017.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Mari Chantal, yashimiye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha abawutuye kugira ngo bagire isuku ndetse banature batekanye.

Yagize ati “Ni ibyo gushima, turashima intambwe tumaze gutera mu isuku n’umutekano, ngira ngo mujya mubyumva ahantu hose ko Umujyi wa Kigali ari intangarugero haba ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose mu kugira isuku n’umutekano.”

Yongeyeho ko hakiri urugendo ndetse hasabwa imbaraga za buri wese kugira ngo Umujyi wa Kigali ukomeze kuza imbere mu bijyanye n’isuku n’umutekano.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella, yabwiye IGIHE ko gukorera hamwe aribyo byatumye begukana umwanya wa mbere.

Yagize ati “Turishimye cyane. Icyadufashije kuba aba mbere ni ugukorera hamwe twese nk’ubuyobozi n’abaturage bacu.”

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Gasana Emmanuel, yagaragaje ko gahunda yo kwita ku isuku n’umutekano imaze gutanga umusaruro.

Yagize ati “Twagize igihe cyo kunyura mu ngo z’abaturage bagize Umujyi wa Kigali tubakangurira kugira isuku, kwicungira umutekano no kurwanya amakimbirane mu miryango ndetse n’akarengane.”

Yakomeje abwira abaturage ko isuku n’umutekano bigendana ndetse bigira uruhare mu buzima bwiza.

Mu bihembo byatanzwe mu bijyanye n’umutekano n’isuku, Akarere ka Nyarugenge niko kegukanye byinshi kuko mu mirenge itanu yahembwe, itatu iherereye muri aka Karere.

Umurenge wa Rwezamenyo wabaye uwa mbere, wahembwe imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra (Pick Up); uwa kabiri uba uwa Remera wo mu Karere ka Gasabo, wahawe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda; uwa Kagarama wo mu Karere ka Kicukiro wegukanye umwanya wa gatatu uhembwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 800; uwa Kanyinya wo mu Karere ka Nyarugenge wabaye uwa Kane uhembwa ibihumbi 700 Frw; mu gihe uwa Kimisagara wegukanye umwanya wa gatanu uhembwa ibihumbi 500. Buri murenge wahembwe wanahawe icyemezo cy’ishimwe.

Ubukangurambaga ku isuku n’umutekano bwatangiye mu mwaka wa 2011. Kuva butangiye, imirenge n’uturere byitwaye neza mu Mujyi wa Kigali byahembwe imodoka eshanu za Pick Up, ikamyo imwe na moto ebyiri. Iki gikorwa kikaba cyari kigeze ku nshuro yacyo ya karindwi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Mari Chantal, yashimiye ubufatanye Polisi y’u Rwanda ikomeje kugaragaza mu bikorwa bitandukanye
Imodoka yahawe Umurenge wa Rwezamenyo
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwezamenyo, Stella Mbabazi (uwa kabiri ibumoso) ashyikirizwa urufunguzo rw'imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra
Abakozi b'Umurenge wa Rwezamenyo binjira mu modoka bari bamaze kwegukana
Abayobozi bo muri Rwezamenyo bari bishimiye igikombe bahawe
Icyemezo cy'ishimwe cyahawe Akarere ka Nyarugenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza