Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko uwo munyamakuru ukorera Prime TV yafatiwe mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama mu Mudugudu wa Muyange mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gafato umukobwa w’imyaka 22.
Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje amakuru y’itabwa muri yombi ry’uwo musore, avuga ko ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje.
Uwo mukobwa wahohotewe we yoherejwe ku Isange One Stop Center kugira ngo akorerwe isuzuma ahabwe n’ubutabazi bw’ibanze.
Dr Murangira yasabye abanyarwanda kwirinda ibyaha nk’ibi by’ihohoterwa yaba irishingiye ku gitsina n’irindi iryo ariryo ryose.
Ati “RIB iraburira abahohotera abantu cyane cyane abakora ihohotera rishingiye ku gitsina ryaba ari irikorerwa abana cyangwa abantu bakuru, ikaba isaba abantu kugendera kure ibyo byaha.”
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato gihanishwa igifungo cy’imyaka itari munsi y’icumi ariko itarenze 15 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!