Kigali: Umunyamakuru atewe impungenge n’umukire wamwanditseho imodoka za miliyoni 347

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 15 Ukwakira 2018 saa 09:17
Yasuwe :
0 0

Niyonsenga Dieudonne, wakoreye ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda, avuga ko atewe impungenge n’umucuruzi wamwanditseho imodoka z’agaciro ka miliyoni 347 Frw, agamije kurigisa imisoro.

Muri Werurwe 2015, nibwo umucuruzi witwa Twagiramungu Jean Marie, usanzwe ari Se wabo wa Niyonsenga, yamwatse indangamuntu amubwira ko agiye kuyifashisha mu kumushakira ibyangombwa byo kujya kwiga mu mahanga.

Nyuma ngo nibwo yaje kumenya ko yashakaga kuyikoresha mu kumwandikaho imodoka agamije kuzigurisha mu mazina ya Niyonsenga.

Mu kiganiro na IGIHE, Niyonsenga yavuze ko Twagiramungu yamukoreye amakosa kuko yanamusinyiye agira ngo anyereze imisoro ya leta.

Ati “Nagize ngo agiye kunshakira ishuri kuko nakuriye iwe ariko nyuma yaje kuntuma ku Kigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyabugogo ngo ibyangombwa byaje, mbona bampaye nimero y’usora iriho izina ryanjye ndatungurwa ntashye mpita mbimubaza.”

Avuga ko uyu mucuruzi yamusabye kutabivuga amwemerera miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, arayanga kugira ngo bitazamukoraho. Nyuma ngo RRA yamuhamagaye imubaza impamvu adasora aratungurwa cyane.

Niyonsenga avuga ko atari we gusa Twagiramungu yanditseho imitungo ye ko hari n’abandi bantu batanu bafitanye isano yagiye ayandikaho ngo abashe kudasora.

Abihuza nuko ngo uyu mucuruzi no mu rugo rwe habamo idepo y’ibintu akura Dubai akabicuruza rwihishwa agamije kudasora.

Avuga ko yamwanditseho ubucuruzi bw’imodoka zigera kuri 16 zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 347.000.000, hanyuma akagaragazagamuri RRA, yazigurishije 194.000.000Frw.

Twagiramungu ahakana ibyo avugwaho n’uyu musore yabyaye muri batisimu ndetse akaba anamubereye Se wabo.

Ati “Ibyo avuga arabeshya, uko ubivuga nanjye niko ndi kubyumva kuko uri umunyamakuru wa Gatandatu umpamagaye, ntabwo ari byo niba ubishaka uzaze tuganire imbonankubone sinabivugira kuri telefone.”

Niyonsenga ufite impungenge z’uko ashobora gutabwa muri yombi azira kunyereza akayabo k’amafaranga y’imisoro, yandikiye ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo ukuri kwe kujye ahagaragara.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yavuze ko iki kirego cy’uyu musore bagiye kureba aho yagitanze kugira ngo gikurikiranwe mu buryo bwihuse.

Umunyamakuru bivugwa ko yanditsweho imodoka atigeze atunga
Twagiramungu uvugwaho kwandikaho umunyamakuru imodoka zigera kuri 16

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza