Kigali: Umukozi wo mu rugo yafashwe ’ashimuse’ umwana w’abo yakoreraga

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Nyakanga 2019 saa 06:13
Yasuwe :
0 0

Umukobwa w’imyaka 19 wakoraga akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali, yafashwe atwaye umwana wo mu rugo yakoragamo, yemera ko yateganyaga kuzamusubiza ababyeyi be ari uko ahawe amafaranga nk’ingurane.

Uyu mukobwa yafashwe ku gicamunsi kuri iki Cyumweru, afatirwa muri gare i Nyabugogo amaze kwicara mu modoka imujyana iwabo i Muhanga.

Kugeza ubu byateje urujijo mu muryango uyu mwana yari yibwemo, kuko uyu mukozi yari ahamaze ibyumweru bibiri gusa ku buryo utavuga ko ari amafaranga bari bamubereyemo wenda yashakaga kwishyuza.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goreth Umutesi, yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa yafashwe agiye kwerekeza iwabo.

Ati “Yari amutwaye iwabo kugira ngo ababyeyi bazamuhe amafaranga amubasubize. Ntayo yari yavuga (amafaranga yashakaga) ariko aravuga ngo numvaga nzaka amafaranga, nta bindi. Yari agiye gufata imodoka Nyabugogo yerekeza iwabo i Muhanga, yari yakatishije tike.”

“Yari ahamaze ibyumweru bibiri. Kugeza ubu umwana nta kibazo afite, ariko ababyeyi bamujyanye kwa muganga ngo barebe ko nta kibazo afite.”

Ababyeyi b’uyu mwana bavuze ko bagikurikirana iki kibazo, ku buryo bataragira byinshi batangaza ku byari bibaye ku mwana wabo ariko agatabarwa amazi atararenga inkombe.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru nibwo uyu mwana yabuze, umuryango we utangira gutabaza
Uyu mukozi wo mu rugo akekwaho kwiba uyu mwana ndetse yemereye inzego z'umutekano ko yari kuzamusubiza ahawe amafaranga
Yahise atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza