00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umukarani yakubise mugenzi we bimuviramo urupfu

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 27 June 2022 saa 12:49
Yasuwe :

Umugabo ukora akazi ko guterura imizigo (umukarani) mu Murenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, yakubise mugenzi we basangiye akazi mu buryo bukomeye bimuviramo gupfa.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko uyu mukarani yagiranye amakimbirane na mugenzi we bararwana, aza kumukubita ikintu mu mutwe bimuviramo kwitaba Imana.

Uwitwa Habarurema Jean, yagize ati “Bagiranye amakimbirane hanyuma bararwana ariko abantu babakiza yamaze kumukubita ikintu mu mutwe noneho arataha nyuma nibwo twumvise ngo yapfuye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima, Mukandori T Grace, yabwiye IGIHE ko uyu mukarani yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati “Twumvise ko bagiranye amakimbirane ngo akubita mugenzi we ikintu mu mutwe arataha aza kuremba, arapfa.”

Yongeyeho ko nyuma y’uko uwo mukarani apfuye uwamukubise yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo rumukurikirane kuri icyo cyaha akekwaho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .