00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umuhinde akoresha abakozi abafungiranye mu nzu ngo batange umusaruro (Amafoto na Video)

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 27 Ukwakira 2022 saa 05:29
Yasuwe :

Umugabo ufite inkomoko mu gihugu cy’u Buhinde ukorera ibikorwa byo kugemura imiti muri za Farumasi zitandukanye mu gihugu, yihanijwe n’ubuyobozi nyuma yo gusanga amaze igihe kirekire akoresha abakozi abafungiranye mu bubiko [Dépôt] bw’imiti kugira ngo batange umusaruro.

Ubu bubiko bw’imiti buherereye mu Mujyi hagati ahazwi nka Downtown mu Kagari ka Kiyovu, Akarere ka Nyarugenge. Abakozi bahakora biganjemo abakarani bapakira bakanapakurura imiti mu modoka ari bo birirwa bafungiranye.

Bakingiranwa kugira ngo nihaza imodoka bayipakire cyangwa bayipakurure. Hari ubwo bamara umunsi wose bakingiranye ntihagire n’imodoka iza bakaza gukingurirwa bataha.

Ni ikibazo kimaze igihe kirekire ariko cyamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, nyuma y’amakuru yatanzwe n’uwitwa Rurangirwa Steven abinyujije ku rukuta rwa Twitter.

Yagize ati “Nyarugenge ahitwa Downtown...umuhinde afata abakozi be bo muri stock akabafungirana umunsi wose ngo nibwo batanebwa bagakora vuba. Tekereza nk’inyubako ifashwe n’umuriro.!!......"

Umunyanmakuru wa IGIHE yageze ahakorera ubu bubiko asanga inzego z’ibanze n’iz’umutekano zamaze kuhagera aho zagiranye inama n’ubuyobozi bw’ubu bubiko bwiyemeza ko ibi bikorwa bitazongera.

Ba nyirayo banze kugira icyo batangaza cyane ko ari umukozi [Umuhinde] ushyirwa mu majwi nk’ufungirana abakozi ndetse n’umuyobozi we nawe w’Umuhinde birinze kuvugisha itangazamakuru.

Ni inzu nini iba irimo ibikarito byinshi birimo imiti, imbere nta huzanzira [Network] ribamo ku buryo ufungiranyemo atabasha guhamagara cyangwa ngo yohereze cyangwa yakire ubutumwa bwaba ubugufi cyangwa ubwo kuri Internet.

Umwe mu bakozi bafungiranywe muri ubu bubiko yavuze ko mu mezi arenga atatu amaze ahakora bari bamaze igihe bafungiranwa, aho uyu Muhinde aza mu gitondo nabo ari bwo baje ku kazi agahita abafungirana, bakirirwamo imbere nyuma byagera nimugoroba akaza kubafungurira bagataha.

Ati “Ntabwo ari ubumuntu, ni iyicarubozo rikomeye. Twirirwamo hano dufungiranye, ukeneye kujya hanze ntabasha guhamagara ngo bikunde kuko hano nta ’network’ ibamo.”

Undi witwa Rukundo Jean Baptiste ukora akazi ko kwikorera imizigo [umukarani] yagize ati “Nigeze gukorana nawe rimwe noneho arafunga, amaze kumfungirana mukorera akazi ariko yongeye kumpamagara ubwa kabiri mpita nanga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kiyovu, Ndahayo Jean Baptiste yabwiye IGIHE ko ibyakozwe n’aba bacuruzi b’Abahinde biteye isoni ndetse nk’ubuyobozi bagiye kubikurikirana.

Ati “Twumvise ubwo buryo butanogeye Umunyarwanda, butanogeye ikiremwamuntu cyane ko aho imbere bakorera nta bwinyagamburiro burimo, harimo ububiko bw’imiti, nta bwiherero burimo, byabaye ngombwa ko tuza kureba ikibazo gihari nyirizina.”

Gitifu Ndahayo yasabye abaturage by’umwihariko abakozi kujya baharanira uburenganzira bwabo aho babonye butubahirijwe bakabimenyesha ubuyobozi bukabarenganura.

Ububiko uyu Muhinde yafungiragamo abakozi be ngo batange umusaruro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .