Kigali: Umugabo yafashwe yiyise umupolisi yambura abaturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Mata 2019 saa 08:41
Yasuwe :
0 0

Polisi mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, yafashe umugabo w’imyaka w’imyaka 36 wiyitaga umupolisi akambura abaturage.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Gorette Umutesi, yavuze ko uwo mugabo yari amaze kwakira amafaranga y’umuturage ibihumbi 20 Frw amwizeza ubufasha mu kigo cya Polisi gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga.

Yagize ati “Yabwiye umuturage ko ari umupolisi ukorera mu kigo cya Polisi kigenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga, amwizeza ko afite ubushobozi bwo kumusuzumishiriza ikinyabiziga agahita amuha n’icyemezo, niko kumusaba ibihumbi 20 Frw nk’ikiguzi cya serivisi”.

Uyu muturage yagize amakenga niko guhamagara Polisi Sibomana afatirwa mucyuho yakira ayo mafaranga.

CIP Umutesi yibukuje abaturage ko amafaranga atangwa kuri serivizi zo gusuzumisha ibinyabiziga azwi kandi ko yishyurwa kuri Banki adahabwa umuntu runaka.

Yagize ati “Mugihe hari ugusabye amafaranga akwizeza kugufasha kubona serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga menya ko ari umutekamutwe wihutire gutanga amakuru ubikora wese afatwe”.

Kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga bikorwa n’ikigo cya Polisi kizwi nka “ Controle Techniques’’ ukeneye serivisi wese asabwa kugaragaza ubutumwa bugufi yandikiwe ahabwa umunsi wo gusuzumisha ikinyabiziga, impapuro yishyuriyeho, ibyangobwa biranga ikinyabiziga cye, irangamuntu, ubwishingizi bw’ikinyabiziga ndetse n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku mushoferi utwaye imodoka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza