00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umugabo washese umugore we mu kiryabarezi ararira ayo kwarika

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 21 June 2022 saa 01:59
Yasuwe :

Byiringiro Patrick (amazina yahinduwe), ni umugabo w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gatsata, Akarere ka Gasabo wemeza ko yabaye imbata y’umukino w’amahirwe ku buryo yabuze uko yawureka na nyuma y’uko umutandukanyije n’umugore we.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, uyu mugabo yavuze ko aherutse gukina umukino w’amahirwe uzwi nk’ikiryabarezi bamurya amafaranga ibihumbi 80 Frw yari kwifashisha yishyura inzu n’amafaranga y’ishuri y’umwana we.

N’agahinda kenshi, uyu mugabo yemeza ko byabaye ngombwa ko ashakisha ubundi buryo yakoresha kugira ngo agaruze ayo mafaranga maze biba ngombwa ko asaba nyiri icyo kiryabarezi kumuguriza ibihumbi 50 Frw, atayamwishyura akaba agumanye umugore we kugeze ayamuhaye.

Yagize ati “Kuko twarimo dukinira icyo kiryabarezi mu kabari uwo mugabo kandi yari asanzwe amenyeranye n’umugore wanjye namubwiye ko ntinamwishyura ibyo bihumbi 50Frw baraba bagumanye mbyumvisha umugore kuko yari yasinze asa nk’ubyemera.”

Yakomeje avuga ko yahise akomeza akina icyo kiryabarezi ariko ku bw’amahirwe make ntiyabasha kugaruza ayo mafaranga ahubwo nayo barayamurya.

Ati “Nkubwiye iby’ikiryabarezi cyankoreye uwo munsi wangirira impuhwe, uzi ko cyandiye amafaranga yose noneho uwo mugabo ahita anyirukana yigumanira umugore wanjye.”

Byiringiro yongeyeho ko bitewe n’uko umugore we babanaga mu buryo butemewe n’amategeko nawe yahise yigumira kuri uwo mugabo ufite akabari n’ibiryabarezi ku buryo yanamusigiye umwana w’imyaka 7 bari bafitanye.

Yagize ati “Umugore nawe yahise anyanga ngo ntiyakundana n’umugabo w’umukene umugurisha barigumanira kugeza ubu baracyabana.”

Yongeyeho ko uyu mugabo yashatse gushyira uwo mugore we umwana aramutsembera ngo ntiyabona ubushobozi bwo kumurera.

Yakomeje avuga ko nta kintu kimubabza nk’iyo yibutse uburyo umugore we yamukiniye urusimbi, aboneraho gusaba abakina imikino y’amahirwe kwirinda kuyikunda cyane kugira ngo itazabasenyera nk’uko yamusenyeye.

Uyu mugabo avuga ko yatanye n'umugore we nyuma yo kumutangaho ingwate kubera ikiryabarezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .