Kigali: Ubuzima bushaririye bw’abakobwa bo mu muhanda basambana ngo babone ifunguro (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Nzeri 2018 saa 01:00
Yasuwe :
0 0

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda yo guca ubuzererezi bw’abana, iyo utembereye hirya no hino mu bice by’Umujyi wa Kigali, usanga bakigaragara ndetse bamwe muri bo bashobora kuvamo abajura bakaze hatagize igikorwa.

Iyo ugeze Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge hafi ya Gare, ku kiraro gitandukanya Umurenge wa Muhima n’uwa Kimisagara ahacururizwa indabo, uhasanga abana bo mu muhanda benshi cyane barimo n’abaryamye, abatwite, abari kumesa n’ababa bari kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, Kole ndetse na lisansi.

Iyo uganiriye na bo bakubwira ko babayeho nabi ndetse bahisemo kwibera muri ubu buzima kubera ibibazo by’ubukene n’amakimbirane ya hato na hato yo mu miryango bavukamo.

Bamwe mu bana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 15 bibera muri iki gihuru baganiriye na IGIHE, bemeza ko babayeho nabi, ku buryo babonye abagiraneza babafasha bahava.

Bavuga ko bahangayikishijwe n’imibereho yabo ariko ko bahisemo kwibera aho mu rwego rwo kwiha amahoro, cyane ko kugira ngo babone icyo kurya bibasaba gusambana n’umuhisi n’umugenzi ubagannye.

Uwitwa Mutesi w’Imyaka 12 y’amavuko yagize ati “Tubayeho nabi kuko kugira ngo tubone icyo kurya bidusaba kujya gusyaga cyangwa se gusambana n’abasore baba bagize icyo babona kugira ngo inzara itatwica.”

Umutoni Chantal w’imyaka 15 yagize ati “Twiryamira hano muri iki gihuru cyangwa kwa Mutangana, aha tuhahurira n’ibibazo byinshi kuko buri musore ufite ibigango iyo ashatse ko umuha, uramuha akakurongora kugira ngo atagukubita”.

Yongeyeho ko hari n’igihe bagenzi babo b’abasore babakoresha imibonano mpuzabitsina kuko babatije nk’isabuni yo kumesa cyangwa babazaniye ibiryo biba byasigaye muri za resitora zitandukanye (imisigi).

Hari abiba kugira ngo babone icyo kurya

Nubwo bidasanzwe ko hari abantu biyemerera ko biba bitewe n’imibereho mibi babayemo, aba bana b’abakobwa b’abamarine bo bemeza ko hari igihe biba ngombwa ko biba kugira ngo babashe kubona icyo kurya.

Babyarira mu gishanga cya Nyabugogo
Aba bakobwa biganjemo abari munsi y’imyaka 15 bemeza ko muri bo hari n’ababyarira muri iki gishanga kubera kubura ubushobozi bwo kujya kwa muganga, bitewe nuko nta mituweli baba bafite.

Umwe yagize ati “Nakubwiye kuva mbere ko hano twibera mu buzima budasanzwe, hari abakora imibonano mpuzabitsina izuba riva, yewe benshi bava aha batwite n’inda batazi abazibateye ku buryo hari n’abajya bahabyarira.”

Abaturage babavugaho iki?

Mugabo Antoine w’imyaka 42, avuga ko ababa muri iki gishanga aribo biba abaturage nijoro.

Yagize ati “Bariya bantu barara muri kiriya gishanga nibo biba abaturage nijoro, ntubabone kuriya ubona ari bato nijoro baba bahindutse babaye nk’inyamaswa, kuko buriya benshi muribo banitwaza inzembe zo gucyebesha abantu.”

Ubuyobozi burahabakura bagasubirayo

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyarugenge ushinze imibereho myiza y’abaturage, Jean Marie Vianney Ndayisenga, avuga ko aba bana bajya babasubiza iwabo ariko hashira iminsi mike bakongera bakagaruka.

Yagize ati “N’ubu hashize ibyumweru bibiri hari abana benshi twasubije iwabo barimo abo mu Karere ka Bugesera, ariko ikibazo urahabakura hashira iminsi mike bagahita bahagaruka.”

Yongeyeho ko bifuza ubufatanye n’izindi nzego z’ubuyobozi bw’utundi turere cyane cyane ko abana benshi baba muri iki gishanga batavuka mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Muhongerwa Patricia, avuga ko ikibazo cy’aba bana ubuyobozi bukizi.

Yagize ati “ Hariya turahazi, mu bufatanye n’inzego z’umutekano dukoramo imikwabo abarimo tukabakuramo tukabahuza n’imiryango yabo. Harimo n’abaturuka kure ku buryo bo tubanza tukabajyana mu kigo ngororamuco mu gihe tugitegereje ko akarere baturutsemo kabatwara.”

Yongeyeho ko ikibazo cy’aba bana giteza umutekano muke ariko ashimangira ko abagaragaweho ubujura n’ibindi bashyikirizwa inzego z’umutekano.

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyakunze kugarukwaho n’abayobozi banyuranye barimo na Perezida Paul Kagame, wavuze ko bitumvikana ndetse ko bitanakwiye ko umwana w’umunyarwanda aba mu muhanda, asaba inzego bireba gukemura iki kibazo bidatinze.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse n’abandi bafatanya na yo, bavuze ko bagiye guhagurukira iki kibazo kigakemurwa vuba, ariko na n’ubu abana nk’abo baracyagaragara hirya no hino ku mihanda inyuranye mu gihugu.

Inkuru bifitanye isano:
Nyabugogo: Imibereho y’abana bo mu muhanda ubuyobozi buvuga ko butari buzi (Amafoto)

Abahabyariye ku manywa baba baryamye nijoro bakajya gushakisha uko babaho
Abakobwa benshi baharara bari munsi y'imyaka 18
Hari abaza bakabemerera ibyo kurya kugira ngo babasambanye
Uko baryama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza