00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Temarigwe yariye ibiro 20 by’umuceri kuri Eid-al-Fitr avuga ko ari mu myitozo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 1 Kanama 2014 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Ubwo Abayisilamu ku Isi basozaga igisibo gitagatifu cya Ramadhan, ku wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2014, Temarigwe Ablal w’imyaka 61 yagaragaye arya ibiro 20 by’umuceri yongeraho n’ibinyobwa bitandukanye.
Uyu mugabo utuye mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge akunze kugaragara mu marushanywa yo kurya menshi akaba ari nawe muntu wa mbere mu Rwanda ufatwa nk’icyitegererezo mu kurya cyane.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ku munsi w’Ilayidi arya mu ngo 15 ndetse buri rugo akaruryamo (...)

Ubwo Abayisilamu ku Isi basozaga igisibo gitagatifu cya Ramadhan, ku wa Mbere tariki 28 Nyakanga 2014, Temarigwe Ablal w’imyaka 61 yagaragaye arya ibiro 20 by’umuceri yongeraho n’ibinyobwa bitandukanye.

Uyu mugabo utuye mu Biryogo mu Karere ka Nyarugenge akunze kugaragara mu marushanywa yo kurya menshi akaba ari nawe muntu wa mbere mu Rwanda ufatwa nk’icyitegererezo mu kurya cyane.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko ku munsi w’Ilayidi arya mu ngo 15 ndetse buri rugo akaruryamo amasiniya abiri.

Temarigwe agitangira kurya mu rugo rwa mbere yagize ati “ Ku munsi w’Ilayidi ndya mu ngo 15 ku buryo uyu munsi ushira ndiye nk’ibiro 20 cyangwa 25 by’umuceri n’igaziye imwe wenda ya Fanta”.

Temarigwe yakomeje agira ati “ Ku laidi nta muyisilamu n’umwe unyinuba kuko akenshi njya mu ngo mba nsanzwe menyerewemo”.

Temarigwe yemeza ko azwiho kurya cyane, uretse ko atabikora buri gihe kubera ko abona amahirwe yo kurya byinshi cyane mu marushanwa.

Yanga umuhera ibiryo ku isahani ku munsi w’Ilayidi

Temarigwe avuga ko abangamirwa cyane n’abamuha ibyo kurya ku isahani ku munsi w’Ilayidi, kuko baba batari kumufasha mu myitozo yo gutegura amarushanwa. Kuri ubu yagaragaje ko arimo kwitegura amarushanwa azamuhuza n’Umunyamerika.

Yagize ati “ Njye nanga umuntu umpera ibiryo ku isahani kuko n’iyo ndiye agasiniya kamwe cyangwa tubiri mu rugo rumwe mba mbona naririye nko kugafuniko ka fanta; binsaba gushaka ahandi ndya kugira ngo mpage neza”.

Yakomeje agira ati “Nubwo ntibuka nenza izina ry’uwo Munyamerika ariko ibi biryo byinshi mubona ndya, bizamfasha kumwitegura neza kuko numvise ko azaza mu Kwezi kwa Cyenda, icyo muziho cyane ni uko arya Dendo eshatu mu gihe njye ndya imwe gusa”.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .