00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Solid’Africa yatanze udupfukamunwa 1500 ku barwayi n’abarwaza bo mu bitaro bine

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 July 2020 saa 05:05
Yasuwe :

Umuryango ukora ibikorwa byo kwita ku barwayi batagira kivurira Solid’Africa watanze udupfukamunwa 1500 ku barwayi n’abarwaza bo mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ibya Muhima, ibya Kibagabaga n’ibya Masaka, mu kubafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Utu dupfukamunwa tugenewe abarwayi basanzwe bafashwa na Solid’Africa n’abarwaza babo twashyikirijwe ubuyobozi bw’ibyo bitaro kuri uyu wa 23 Nyakanga 2020.

Mu gikorwa cyo gushyikiriza ubuyobozi bwa CHUK utu dupfukamunwa, Umukozi wa Solid’Africa, Mukasharangabo Donathile, yavuze ko bagize igitekerezo nyuma yo kubona ko hari abarwayi batagira udupfukamunwa n’abafite udushaje.

Yagize ati “Twajyaga tujya nko kugaburira abantu ukabona batambaye agapfukamunwa n’ugafite ugasanga karashaje cyangwa ugasanga bamwe baradutizanya, twumvise rero tugomba kubashakira udupfukamunwa wenda akagira nka tubiri.”

Mukasharangabo yakomeje avuga ko tuzagera no ku bwarwaza. Ati “Umurwayi turamuha n’umurwaza tumuhe, ntitwaha umurwayi wenyine tudahaye n’umurwaje kuko nabo akenshi nta bushobozi baba bafite.”

Uhagarariye Ibikorwa by’Ubuvuzi muri CHUK, Dr Tuyisenge Lisine, ubwo yakiraga utu dupfukamunwa yavuze ko tuzunganira abarwayi wasangaga bafite kamwe bakabura ako bambara igihe bagafuze.

Yagize ati “Iki gikorwa ni cyiza cyane kubera ko abarwayi batugana tubasaba ko nabo baza bambaye agapfukamunwa ariko urumva nk’umuntu waje aturuka kure ashobora kuza afite nk’agapfukamunwa kamwe igihe cyo kukamesa ugasanga biramugoye. Nibura barabona udupfukamunwa tundi tuza twunganira utwo bari bafite kugira ngo bibafashe kwirinda COVID-19.”

Dr Tuyisenge yashimye umusanzu wa Solid’Africa mu bikorwa bigamije kubungabunga imibereho myiza y’abarwariye CHUK birimo no kubagaburira.

Yagize ati “Uruhare rwa Solid’Africa ni runini, ni abantu tumaranye igihe dukorana ibikorwa bitandukanye byo gufasha abarwayi ariko by’umwihariko bafite igikorwa gikomeye cyo kugaburira abarwayi bo muri ibi bitaro. Ibitaro ni binini, kugaburira abarwayi bose babirimo ni igikorwa cy’indashyikirwa,.., dukorana neza kandi turabifuriza ko iki gikorwa cyakomeza gutera imbere kuko gifitiye abarwayi bacu akamaro.”

Udupfukamunwa twatanzwe na Solid’Africa mu gikorwa cyatewe inkunga ya UN Women Rwanda, twahawe abarwariye mu bitaro bine birimo CHUK ahatanzwe 700, ku Muhima hatanzwe 160, ku Bitaro bya Kibagabaga hatangwa 400 naho ku bitaro bya Masaka hatanzwe 240.

Ni udupfukamunwa twatunganyijwe n’abagore bakorana na Solid’Africa, nabo bari baragizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID- 19.

Solid’Africa ni umuryango udaharanira inyungu washinzwe muri Nzeri 2010 bigizwemo uruhare n’Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwasanze rukwiye kugira icyo rukora ku bibazo abarwayi batagira kivurira bahurira nabyo mu bitaro.

Kugeza uyu munsi uyu muryango ufasha abasaga 800 bo mu Bitaro bya CHUK, ibya Kibagabaga, Masaka n’ibya Muhima.

Umuryango Solid'Africa washyikirije Ibitaro bya CHUK udupfukamunwa 700 tuzahabwa abarwayi n'abarwaza
Mukasharangabo Donathile ashyikiriza Dr Tuyisenge Lisine udupfukamunwa twagenewe ibitaro bya CHUK
Dr Tuyisenge yashimye uruhare Solid'Africa igira mu mibereho myiza y'abarwayi bo mu bitaro byo hirya no hino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .