Kigali: RIB yafashe umugabo ukekwaho kwica umukecuru agatoroka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uwitwa Nsengimana Damien, washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica umukecuru witwa Uwimana Pelagie, agatoroka.

RIB iheruka gutangaza ko irimo gushakisha Nsengimana, ukurikiranyweho kwica Uwimana w’imyaka 57, icyaha cyabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana.

Mu butumwa RIB yashyize ahagaragara, yakomeje iti “Yafashwe muri iki gitondo. RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa rye bose. Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana, mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Bivugwa ko uyu mugabo yishe uwo mukecuru amuziza ko yari acumbikiye umugore we bari bafitanye amakimbirane.

Yaje mu rugo rw’uwo mukecuru mu masaha y’umugoroba, umugore we abasha gutoroka, ukekwa afata uwo mukecuru aramutema, abaturage batabaye basanga yarangije kumwica.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .