Kigali: Restaurant Fantastique yafashwe n’inkongi

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 12 Gashyantare 2020 saa 10:52
Yasuwe :
0 0

Restaurant Fantastique iherereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, yafashwe n’inkongi y’umuriro yangije ibikoresho bitandukanye.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu nibwo iyi restaurant yibasiwe n’inkongi. Mu bikoresho byangiritse harimo Frigo, imizindaro yifashishwa mu gusakaza amajwi, televiziyo nini esheshatu, intebe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu gucuranga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi, yabwiye IGIHE ko bakeka ko yatewe n’amashanyarazi.

Ati “Barakeka ko inkongi yatewe n’amashanyarazi kuko ngo babonaga umuriro uturuka muri prise électrique, hangirikiyemo ibintu bitandukanye birimo piano ariko agaciro ka byo ntikaramenyekana.”

Yaboneyeho gushishikariza abafite utubari kugira kizimyamoto no kujya bamenyesha REG igihe babona ko insinga zabo zifite ikibazo cyangwa zashaje.

Restaurant Fantastique yafashwe n’inkongi yangije ibikoresho byinshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .