00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amwe mu matara agezweho ushobora kwifashisha mu nzu yawe (Amafoto)

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 2 Ugushyingo 2022 saa 09:58
Yasuwe :

Kubaka inzu yawe ni kimwe ariko kwifashisha ibikoresho bigezweho, biramba kandi bitagoye gukoresha ni ikindi.

Amatara ashyirwa mu nzu ni ibikoresho byongera ubwiza bw’inyubako, akaboneka mu bwoko n’ibyiciro byinshi, ku buryo buri muntu akwiye kugira amahitamo aboneye.

Ni kenshi umuntu azifashisha amatara ariko ugasanga arashyuha cyane bityo no mu nzu hagashyuha bitari ngombwa, cyangwa ugasanga ni amatara atabonesha neza, kandi atwara umuriro mwinshi.

Sosiyete Kigali Power Link imenyerewe mu kurimbisha inyubako ikoresheje amatara, ni kimwe mu bigo bicuruza amatara agezweho mu mujyi wa Kigali.

Iheruka kwimura icyicaro iva mu mujyi rwagati mu karere ka Nyarugenge, yerekeza ku Gisozi.

Iki kigo cyamamaye mu gutanga ibikoresho by’amashanyarazi by’umwihariko amatara akomoka mu mahanga nko mu Bushinwa na Dubai.

Kigali Power Link imaze imyaka 12 icuruza ibikoresho by’amashanyarazi, yabanje gukorera mu mujyi wa Kigali rwagati, gusa bahisemo kwimukira ku Gisozi kugira ngo barusheho kwegereza abakiliya babo ibyo bakenera.

Umuyobozi wa Kigali Power, Murego Donat, yavuze ko bimutse mu rwego rwo kwagura aho bakorera no kwegera isoko ry’ibikoresho by’ubwubatsi muri rusange.

Ati “Harimo uburyo bwo kwisanzura kuko aho twakoreraga hari hato hari kandi no kwegera isoko rinini ry’ibikoresho by’ubwubatsi kuko niho byiganje kandi ubona ko ariho rizaguma.”

Iyo ugeze mu iduka rya Kigali Power Link usangamo amatara y’ubwoko butandukanye kandi yihariye. Murego avuga ko abaturarwanda basigaye bumva agaciro ko kurimbisha inzu zabo.

Ati “Tugitangira twagorwaga no kumvisha umuntu ko akeneye amatara akoze neza, ubu bagenda babyumva ko kuba umuntu yubatse inzu nziza aba agomba no kuyishyiramo amatara meza atuma irushaho gusa neza.”

Yakomeje asaba abakiliya babo kubagana kuko n’iyo usanze amatara bafite atayashimye bashobora kumukoreshereza andi ku ruganda.

Kigali Power Link kuri ubu iherereye ku Gisozi mu nyubako izwi nka ‘Umukindo House’. Ushaka kubagana wabahagamara kuri ‎+250 791 240 023 cyangwa +250 782 596 449, cyangwa ukabandikira kuri Facebook, Instagram na Twitter.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .