Kigali: Polisi yibukije abagenzi n’abatwara ibinyabiziga uruhare rwabo mu kurwanya impanuka mu muhanda

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Ugushyingo 2018 saa 11:14
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo kwibutsa abagenzi n’abatwara ibinyabiziga uruhare rwabo mu kurwanya impanuka zitandukanye zibera mu muhanda.

Iki gikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Mbere mu bukangurambaga bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Ubu bukangurambaga buje mu gihe u Rwanda ku Cyumweru ari bwo rwizihije umunsi nyafurika wo kuzirikana umutekano wo mu muhanda.

Muri iki gikorwa cyitabiriye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, Meya w’Umujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal n’abandi , polisi yahagarikaga ibinyabiziga byacaga ku Giticyinyoni birimo imodoka, moto n’amagare igasobanurira abagenzi n’ababitwaye ububi bw’impanuka n’uruhare rwabo mu kuzirwanya.

Abatwara ibinyabiziga babwirwaga ko bibujijwe kubitwara banyoye, ibisindisha, ibiyobyabwenge cyangwa bafite umuvuduko mwinshi, abagenzi bo bagasabwa kujya batangira amakuru ku gihe babonye ubatwaye yarenze kuri ayo mabwiriza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yavuze ko ikibazo cy’impanuka giteye impungenge cyane kuko zihitana abantu abandi zikabakomeretsa ndetse zikanangiza ibikorwa remezo

Yagize ati “Impanuka zihitana abantu abandi bagakomereka zikanangiza n’ibikorwa remezo, ndetse na ba nyir’ibinyabiziga bakabihomberamo kuko imodoka zagize impanuka usanga zangiritse ku buryo bukomeye.”

Yongeyeho ko ari yo mpamvu ubuyobozi butandukanye burimo ubwa Polisi y’u Rwanda buri mu bukangurambaga kugira ngo bafatanyirize hamwe kwigisha abatwara ibinyabiziga n’ababigendamo uko bagomba kuzirinda.

Umugenzi witwa Mukayisenga Françoise, avuga ko hari abashoferi bajya basaba kugabanya umuvuduko bakabyanga.

Yagize ati "Iki gikorwa ni cyiza kuko byibuze kiratuma n’abashoferi bumva ko natwe dufite agaciro n’uburenganzira bwo kudutwara uko dushaka kuko hari abo ubwira ngo bagabanye umuvuduko bakakwirengagiza cyangwa bakagusaba gusohoka mu modoka."

Muri iki cyumweru cyo gukumira impanuka zo mu muhanda polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza gushishikariza abantu kugira uruhare runini mu kugukumira impanuka hazanabeho igikorwa cyo gusura abamugajwe n’impanuka bari mu bitaro hagamijwe kwerekana ububi bwazo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rishyira ku mwanya wa munani impanuka zo mu muhanda mu bitera impfu nyinshi kuko ku mwaka zitwara ubuzima bw’abantu barenga miliyoni 1.2, abagera kuri 60% byabo bakaba abo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda, Dan Munyuza, mu bukangurambaga bwo kwirinda impanuka mu mihanda
Imodoka zashyirwagaho ubutumwa bukangurira abantu kwirinda impanuka
IGP Dan Munyuza asobanurira abamotari ko bakwiye kwirinda impanuka
Meya w'Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba asobanurira abagenzi ububi bw'impanuka n'uko zakirindwa
Abakina umukino w'amagare na bo bagenewe ubutumwa bwo kwirinda impanuka
Abayobozi bakuru bitabiriye ubu bukangurambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza