00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Polisi yerekanye abageni bahimbye ibyangombwa by’uko bipimishije Covid-19

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 Kanama 2021 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu bane barimo umugore n’umugabo basezeranye bo mu Mujyi wa Kigali, bahimbye icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 kandi batarabikoze.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Kanama 2021, ni bwo kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge, herekanwe aba bantu uko ari bane bakekwaho guhimba icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19.

Polisi ivuga ko aba bantu bari bafite ubukwe ariko aho kugira ngo bajye kwipimisha icyorezo cya Covid-19 ku mavuriro yabugenewe, bakoresha ibyangombwa bigaragaza ko ari bazima ndetse ko bipimishije.

Umwe mu bageni uri mu bafashwe yavuze ko yashutswe n’umwe mu bari bugire uruhare mu bukwe bwe.

Ati “Twashatse kujya kwipimisha, bigeze mu masaha y’umugoroba duhamagaye kwa muganga batubwira ko twacyererewe, ariko muganga atubwira ko yadufasha akaduha ubutumwa bugufi noneho turabyemera. Nyuma ni bwo baje kureba basanga ubwo butumwa butujuje ubuziranenge.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, we yaburiye abahimba ibyangombwa bigaragaza ko bipimishije Covid-19 n’ibindi byose.

Ati “Turagira ngo tubabwire ko ingaruka zihari ari iz’uko umuntu wese utekereza ko azahimba igisubizo cyo kwipimisha COVID-19 cyangwa ibindi byose by’ibyangombwa byose bisabwa kugira ngo umuntu akore ikintu runaka. Turagira ngo tubabwire ko abacura umugambi nk’uyu bashobora kumara imyaka iri hagati y’itanu n’irindwi muri gereza kubera ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko.”

Ingingo ya 27 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditsweho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangijwe kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese ku bw’uburiganya wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo, afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora inyandiko mpimbano. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n’ihazabu yamafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarengeje miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Abantu bane barimo abageni bari mu maboko ya Polisi nyuma yo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .