Uyu Munyaneza yatawe muri yombi akurikiranyweho gupfumura inzu no kwibisha icyuma, afungirwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kimisagara.
Polisi y’Igihugu yatangaje ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yasabye gusohoka kugira ngo ajye mu bwiherero. Ageze hanze ngo yahise ashaka gucika, yiruka yerekeza mu mugezi wa Mpazi ari nabwo yahise araswa arapfa.
Uyu musore w’imyaka 23 yari yatawe muri yombi ku wa 29 Kanama.
Polisi y’Igihugu ikunze kugira inama abantu yo kwirinda ibyaha, bakurikiza amategeko, birinda gushaka gutoroka nko mu gihe bari mu maboko y’inzego z’umutekano.
Agace iyi nsanganya yabereyemo ka Kimisagara hashize iminsi kavugwamo ubujura burimo ubwo kwambura abantu telefoni n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!