Kigali: Umusore akurikiranyweho kwiyita umupolisi utanga ibyangombwa by’ubuziranenge bw’ibinyabiziga

Yanditswe na Sekamana Mathias
Kuya 19 Nyakanga 2019 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Polisi y’u Rwanda yerekanye umusore wafashwe yiyitirira uru rwego akambura abantu amafaranga, abizeza kubafasha kubona ibyangombwa by’uko ibinyabiziga bifite ubuziranenge, muri serivisi izwi nka ‘contrôle technique’.

Uyu musore yafatiwe ku Kimironko mu Mujyi wa Kigali ku wa Gatatu w’iki Cyumweru, ahagana saa kumi z’umugoroba, nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.

Uyu musore w’imyaka 34 yafashwe agiye kwakira 30,000Frw y’uwo yafashije kuniga umwotsi w’imodoka ngo imashini itayitahura ko ifite ikibazo cy’imyotsi myinshi, ndetse ngo bari bafitanye na gahunda ko amwoherereza izindi modoka akazifasha kubona ibyangombwa.

Akavuga ko yari agiye ku muntu utanga serivisi zo kubikuza amafaranga kugira ngo ahite afata ayo bari baguiye kumwoherereza.

Ati “Nkihahagaze umupolisi aba arampamagaye mubwira ko ndi Kimironko, arahansanga ninjira mu modoka ye, anyaka telefoni arambwira ngo wiyitirira polisi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yasabye abaturage kwirinda gushukwa n’abiyitirira gufasha abantu kubona ibyangombwa by’ubuziranenge bw’imodoka zabo kuko kubibona byorohejwe, anaburira abashakira amaronko mu nzira mbi ko bitazabahira.

Ati “Twamufashe duhawe amakuru n’abaturage dusanzwe dukorana umunsi ku munsi cyangwa se baduha amakuru, yiyita ko ari umupolisi ashaka kurya amafaranga y’abaturage ngo abafasheko imodoka yanyura muri kiriya kigo kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga.”

“Ni ukwiyitirira icyo atari cyo, ariko noneho hari ikibazo abanyarwanda bagomba kumva, serivisi yo kunyuza ibinyabiziga muri kiriya kigo yarorohejwe, byavuye ku minsi hagati y’itatu n’ine byajyaga bimara ushaka gucisha ikinyabiziga hariya, bijya ku masaha 48.”

Yavuze ko bijyanye n’uburyo bwashyizweho, nk’iyo wishyuye ku rubuga Irembo, mu gitondo uhita ujyana ikinyabiziga cyawe mu isuzumwa. Yavuze ko nta mpamvu umunyarwanda akwiye gushaka uwo aha amafaranga, cyangwa undi wamubeshya kubera ko kunyuza imodoka muri contrôle technique’byorohejwe.

CP Kabera yongeyeho ko Polisi yashyizeho imodoka izenguruka mu gihugu ifasha abantu kubona ibi byangombwa, ndetse irimo kubaka ibindi bigo bitatu bizajya bisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga i Huye mu Majyepfo, i Musanze mu Majyaruguru na Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba, ku buryo abantu baturuka mu ntara batazajya bagera i Kigali.

Kugeza ubu kandi akazi muri ‘contrôle technique’ gasigaye gakorwa kuva mu gitondo kugeza saa sita z’ijoro.

Uyu musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe agomba gushyikirizwa ubugenzacyaha ngo akurikiranwe ho icyaha cyo kwiyitirira inzego z’umutekeno akambura akambura abantu amafaranga.

Uyu musore akurikiranyweho kwiyitirira Polisi
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP John Bosco Kabera yasabye abantu kudaha icyuho ababashuka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza