Kigali: Polisi yafashe umugore ukekwaho kuranguza urumogi mu baturage

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Kanama 2020 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama, ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafashe umugore w’imyaka 38 y’amavuko, afite udupfunyika 5,082 tw’urumogi yaranguzaga mu baturage.

Uwo mugore yafatiwe mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, mu Kagari ka Kimisagara, Umudugudu w’Amahoro.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere Nyarugenge, CIP Thegène Kariwabo, yavuze ko kugira ngo afatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bafite amakuru ko acuruza urumogi.

Ati "Abaturage baturanye na we mu murenge wa Kimisagara mu mudugudu w’Amahoro ni bo baduhaye amakuru, noneho abapolisi bakorana na bamwe mu baturage bajyayo nk’abakiriya, bamubwira ko bashaka urumogi, bagezeyo basanga afite udupfunyika 5082."

CIP Kariwabo yaboneyeho gukangurira abayobozi mu nzego z’ibanze kujya bashishoza ku baturage bari mu midugudu bayobora, kuko uyu wafashwe yari amaze ukwezi kose aba mu mudugudu bitazwi.

Ati "Uyu mugore avuga ko yavuye mu karere ka Rubavu aza kuba muri Kimisagara mu kagari ka Kimisagara mu mudugudu w’Amahoro. Yahabaga abayobozi batabizi, akaba yacuruzaga utuntu tw’imboga n’imbuto iwe mu rugo mu rwego rwo kujijisha kugira ngo acuruze urumogi. Turakangurira abayobozi ku midugudu, amasibo, kujya bagira ikaye y’abashyitsi bakamenya abashyitsi ndetse n’abaje gutura."

Musabyimana yavuze ko urumogi yaruzanirwaga n’umuntu warukuraga i Rubavu, ariko na we mu minsi ishize yarafashwe, ubu afungiye muri gereza ya Nyakiriba.

CIP Kariwabo yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi kujya bafatanya na Polisi mu kurwanya ibyaha. Yabagaragarije ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha byose ndetse bikabaviramo gufungwa.

Uyu mugore aje akurikira irindi tsinda ry’abantu bakwirakwizaga urumogi mu mujyi wa Kigali baherutse gufanwa ibiro 10 by’urumogi n’udupfunyika 13,200, byose bafatiwe mu karere ka Gasabo.

Uwo mugore yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Kimisagara.

Uyu mugore yafashwe akekwaho gucuruza urumogi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .