Kigali: Polisi y’Igihugu yafashe moto 128 zitujuje ibyangombwa mu ijoro rimwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 21 Nyakanga 2019 saa 01:38
Yasuwe :
0 0

Polisi y’Igihugu yakoze umukwabu wo gufata moto zitujuje ibyangombwa aho izigera ku 128 zafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki ya 21 Nyakanga 2019.

Uyu mukwabu wabereye mu Mujyi wa Kigali wakozwe bijyanye n’ubukangurambaga Polisi yise “Gerayo Amahoro” bugamije kugabanya impanuka zo mu muhanda.

Ni uwa mbere ukozwe nyuma y’impanuka ebyiri ziheruka kubera mu ntara ku wa 16 Nyakanga 2019.

Iya mbere ni iya coaster yahitanye abantu 11, yabereye mu Kagari ka Burunga mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Yakurikiwe n’iy’iyavaga i Nasho yerekeza i Kabarondo, yaguye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, igahitana abantu batatu, abandi 30 bagakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye itangazamakuru ko moto zafashwe zasanzwe mu makosa atandukanye yo mu muhanda.

Yagize ati “Polisi iramagana abantu bakomeje gukoresha umuhanda nabi. Tuzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga bugamije gufasha abantu kugera aho bagiye amahoro, bukangurira abakoresha umuhanda kuwugendamo byemewe n’amategeko.’’

Gerayo Amahoro ni ubukangurambaga bwatangijwe na Polisi y’u Rwanda ku wa 13 Gicurasi 2019; mu byumweru 52 buzamara, bwitezweho kugabanya impanuka zikorerwa hirya no hino mu mihanda ndetse bukanasobanurira abaturage n’abatwara ibinyabiziga amategeko bakwiye gukurikiza hagamijwe kurwanya izo mpanuka.

Imikwabu itandukanye n’ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bikorwa hagamijwe kuburira buri wese ukoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda no kubungabunga umutekano w’abawukoresha.

CP Kabera yavuze ko nubwo hakorwa ubukangurambaga bukomeye mu bice bitandukanye by’igihugu hakiri abateza impanuka mu muhanda.

Ati “Turakomeza tubashakishe. Ibikorwa byo kubashakisha birava mu Mujyi wa Kigali bijye mu ntara. Nta muntu ukwiye kurenga amategeko ngo akoreshe umuhanda uko yishakiye, ateza impanuka kandi hari uburyo amategeko yabigenza.’’

Mu bamotari 128 bafashwe barimo 37 bahaniwe guhagarara ahatemewe, 17 badafite ibyangombwa (ubwishingizi, permis na autorisation), abadafite uruhushya rwo gutwara abagenzi (23), kuvanga abantu n’imizigo (16), kutubahiriza amabwiriza (28), impushya zarangije igihe (2), guca mu cyerekezo kitemewe (5), impushya z’inyamahanga (1), abafite uruhushya rutari urwo gutwara moto (10), kutagira ubwishingizi (2) na 26 batari bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

CP Kabera yavuze ko moto zafashwe zicibwa amande bijyanye n’ibyaha zakoze.

Ati “Turahamagarira ba nyirazo aho bari hose ngo baze, bazigombore cyangwa bishyure amafaranga ateganywa n’itegeko bazitware.’’

Biteganywa ko iyo moto imaze ukwezi mu busitani bwa Polisi, nyirayo atarayitwara cyangwa ngo ayishyurire, hatangwa itangazo ry’ibyumweru bibiri rivuga ko igiye gutezwa cyamunara ndetse igahabwa agaciro n’urwego rubishinzwe.

Polisi y’Igihugu yafashe moto 128 zitujuje ibyangombwa mu ijoro rimwe
Abafatiwe ibinyabiziga basabwe gutangira kubigomboza hakiri kare
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yibukije abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru n’abakoresha umuhanda kwitwararika no kwirinda impanuka zo mu muhanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza