Kigali: Umuvugabutumwa yafatanywe abakobwa babiri mu cyumba cye

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Ukwakira 2018 saa 10:40
Yasuwe :
0 0

Umuvugabutumwa witwa Dushimimana Theodore utuye mu Kagari ka Musave, mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yatawe muri yombi nyuma yo gusanganwa abakobwa babiri bavukana, yarabakingiranye mu cyumba cye yahinduye icy’amasengesho.

Amakuru avuga ko abo bakobwa binjiye mu rugo rw’uyu muvugabutumwa ku wa Kane w’icyumweru gishize, ababwira ko agiye kubavura amadayimoni.

Kugeza ku wa Kabiri w’iki cyumweru, ngo umuto muri bo ari nawe urwaye, yari muri icyo cyumba aziritse nta n’icyo akoza mu kanwa.

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Bumbogo, Uwimana Chantal, yabwiye IGIHE ko uyu mubwirizabutumwa ari mu bari barafungiwe insengero ndetse batari bazi ko yafunguye icyumba cy’amasengesho iwe.

Yagize ati “Yari afite urusengero turarufunga, nyuma yaho yaje gukora icyumba cy’amasengesho akijyana iwe, kuko yavugaga ko avura amadayimoni, abo bana umwe muri bo yari arwaye ibintu bimeze nk’ibisanzi ajyanayo na mukuru we.”

Ibyo ngo bijya kumenyekana, ngo umwe muri aba bakobwa utari arwaye yaje gushyamirana n’umugore w’uyu mupasiteri na we witwa ko avura.

Bivugwa ko bagiye gusenga, umugore wa pasiteri akabuza umukobwa utarwaye gusenga ntabyemere, bagashyamirana ubwo. Bahise batangira kurwana nawe baramukomeretsa ndetse baramuzirika, bahita bamukingirana hamwe na murumuna we.

Ngo basabye umwana wabo gucana radiyo cyane kungira ngo amajwi yabo atumvikana, ariko nyuma iza kuzima bituma abaturage bumva amajwi yabo batabaza, inzego z’umutekano zica urugi zibakura muri icyo cyumba.

Aba bakobwa bahise bajyanwa ku Bitaro by’i Ndera n’uwo mupasiteri ahita ajya gufungirwa kuri sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, ya Bumbogo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza