00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Mu mezi atatu ashize abanyonzi bateje impanuka 84 zahitanye abantu 10

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 04:36
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu ashize abanyonzi bateje impanuka 84 zapfiriyemo abantu 10 muri bimwe mu bice by’Umujyi wa Kigali.

Ibi byatangajwe n’Umuyobozi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerald Mpayimana kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Gashyantare 2023,mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda bwakorewe mu bashoferi batwara amakamyo manini.

ACP Mpayimana yabwiye itangazamakuru ko mu isesengura bakoze mu mezi atatu ashize ku banyonzi basanze baragize uruhare mu mpanuka 84 zipfiramo abantu 10.

Yagize ati “ Twakoze isesengura dushaka kumenya uko ikibazo ku bijyanye n’abanyonzi mu mezi atatu yashize dushaka kureba ikibazo kiri Nyabugogo uko kingana. Twafashe ku banyonzi baturuka ku Giticyinyoni n’abaturuka Gatsata ku buryo mu mezi atatu twasanze harakozwe impanuka 84 zitejwe na bo ndetse muri izo mpanuka twasanze harapfuyemo abantu 10.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubona ko abanyonzi bagize uruhare muri izo mpanuka polisi yabahurije hamwe mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro babereka uko icyo kibazo kimeze babasaba ko bagira ikinyabupfura mu muhanda bakanubahiriza amategeko no kumenya kugenda mu muhanda mu buryo butabangamye.

Abashoferi batwara amakamyo manini bo basabye polisi kubafasha igakemura ikibazo cy’abanyonzi bagenda bafashe ku makamyo kuko biri mu biteza impanuka cyane ko n’iyo hagize uyikomerekeramo cyangwa akayipfiramo aribo bahanwa.

Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’abashoferi batwara amakamyo Manini, Jean Claude Usengimana yagize ati “ Mudufashe rwose ikibazo cy’abanyonzi kiri mu bitubangamira kuko ugira utya ukabona afashe ku ikamyo wamubwira ko ari amakosa akagutuka ibitutsi bibi; hari n’abadutera amabuye ku buryo hari na mugenzi wacu bateye ibuye arapfa nyuma y’uko yari ababujije kugenda bafashe ku ikamyo.”

Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera, yasabye abashoferi batwara amakamyo Manini, kwirinda kujya bayatwara bananiwe kuko biri mu biteza impanuka.

Yagize ati “ Ubutumwa ni uko icya mbere ari ukwirinda gutwara ikamyo unaniwe. Nyabuneka mu buzima bwawe no gukora akazi no gushaka amafaranga ndetse no gutunga umuryango tekereza ko uzabikenera ejo hazaza. Rero iyo utwaye amasaha 24 umunsi ku wundi icyumweru n’ukwezi birumvikana y’uko uba wiyica cyane, ntiwakora umwaka umwe ibiri umeze gutyo icyavamo ni impanuka n’umunaniro n’uburwayi.”

Yaboneyeho kubashishikariza gusaba abakoresha babo ko byibuze buri kamyo yajya igira abashoferi babiri mu kwirinda ko bakora impanuka kubera umunaniro.

Umuyobozi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ACP Gerald Mpayimana
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera John Bosco ubwo yari mu bukangurambaga bwa "Gerayo Amahoro'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .