Iri genzura ryakozwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri ku bufatanye bwa polisi n’inzego z’ibanze, ahanini ryibanze mu kugenzura uko abafite ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Raporo ikubiyemo ibyavuye muri iri genzura igaragaza ko ahakorewe igenzura hagiye hagaragara amakosa arimo gucuruza inzoga ndetse no kuba ibice zicururizwamo byarakomeje gukora uko bisanzwe, mu gihe amabwiriza ya guverinoma agena ko bitemewe muri iki gihe.
Iyi raporo igaragaza ko kandi abantu bagera kuri 270 bafashwe banywera inzoga aha hantu hatemewe, ndetse batubahirije n’amabwiriza yo guhana intera.
Polisi y’u Rwanda yatangaje kandi ko ubucuruzi burenga 130, nabwo wasangaga budakoresha uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu gihe ibindi birenga 30 bidafite ibikoresho bikoreshwa mu gukaraba no gusukura intoki.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,CP John Bosco Kabera, avuga ko iri genzura ryabaye mu rwego rwo gukomeza gukangurira abantu gukurikiza amabwiriza ya Guverinoma, gukaza ubwirinzi n’ibindi.
Yagize ati “Ni ibikorwa bisanzwe bya Polisi y’u Rwanda byo gushyira mu bikorwa amategeko n’andi mabwiriza, ahanini binyuze mu kwigisha no mu bukangurambaga.”
“Iri genzura ryari rigamije gusuzuma urwego rw’iyubahirizwa, kureba niba abafatiwe mu makosa akomeye bahanwa, ariko cyane cyane kwibutsa no kwigisha amatsinda atandukanye y’abantu ku ruhare rwabo kugira ngo bagaragaze imyitwarire myiza, atari mu kwirinda gusa ahubwo birinda no gukwirakwiza icyorezo aho bakorera, batuye, batembera, mu bucuruzi bwabo, aho bakirira abakiriya n’ahantu hose umuntu akorera ibintu ku giti cye.”
Polisi y’u Rwanda yanasuzumye uko andi mabwiriza yo ku rwanya Covid-19 arimo gukaraba intoki, guhana intera, kwambara agapfukamunwa, kwishyurana hakoreshejwe ikorana buhanga yubahirizwa.
Kuva COVID-19 igaragaye mu Rwanda, hamaze kuboneka abantu 4820 bayanduye mu bipimo 488 942 bimaze gufatwa. Muri bo 3099 barakize nyuma yo gupimwa bagasangwa nta bwandu bwayo bukiri mu maraso yabo, mu gihe 1692 bakirwaye, naho 29 bamaze guhitanwa n’iki cyorezo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!