00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Kutagira imyuga bakora ku isonga y’ibituma bishora mu busambanyi bagakuramo inda zitateguwe

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 28 May 2022 saa 05:23
Yasuwe :

Abakobwa bo mu mudugudu w’icyetegererezo w’i Karama mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge bemeza ko kutagira akazi cyangwa imyuga bakora ari bimwe mu bituma bishora mu busambanyi ku buryo ari ho bamwe bibaviramo gutwara inda imburagihe.

Ibi aba bakobwa babibwiye IGIHE ubwo Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, hafungurwaga ikigo kizahugura urubyiruko ruba muri uyu mudugudu mu myuga irimo n’ubudozi n’imishinga y’ubudozi hagamijwe kuruha ubumenyi buzatuma rwiteza imbere.

Bamwe mu bakobwa baba muri uyu mudugudu w’Icyitegerezo batangiye kwiga ubudozi n’ubuhinzi bugezweho bw’ibihumyo, imboga n’imbuto, babwiye IGIHE ko bishimiye kuba barahawe ayo mahirwe kuko azabarinda byinshi birimo kwishora mu biyobyabwenge no mu busambanyi.

Aba bakobwa bemeje ko kuba bataragiraga icyo bakora byabagiragaho ingaruka zitandakanye ku buryo hari n’abishoraga mu busambanyi kugira ngo babone amavuta yo kwisiga n’ibindi bigatuma bamwe bibaviramo gutwara inda imburagihe.

Niyonkuru Chantal w’imyaka 20 wabyariye iwabo yagize ati “Urumva iyo uba mu rugo nta kintu cyo gukora ufite umuntu wese yakubwira ngo ngwino tugende njye kukugurira akantu ukagenda kuko uba ufite umwanya, ariko iyo ufite ikintu kiguhugije ubura umwanya yewe nta n’umusore ugushuka ngo mupfe gusambana uko wiboneye kuko ibintu byose uba ubasha kubyigurira.”

Yongeyeho ko umusore wamuteye inda yamushukishaga udufaranga duke two kugura amavuta no kwisukisha kuko nta kazi yari afite, bimuviramo gutwara inda imburagihe.

Dusingizimana Marie w’imyaka 20, nawe yashimangiye ko hari bagenzi be bahora bishora mu busambanyi bitewe n’uko ahanini nta kintu baba bafite cyo gukora.

Ati “ Nyine hano mu mudugudu usanga hari abishora mu busambanyi bakajya gusura abasore rimwe na rimwe bakabatera inda. Hari n’abishora mu biyonbyabwenge cyane cyane abasore ariko usanga biterwa n’uko nta kintu baba bafite cyo gukora.”

Yashimiye ubuyobozi bwabazaniye ikigo kizajya kibahugura kikabigisha imishinga itandukanye kuko bizatuma urubyiruko rwinshi rutishora mu biyobyabwenge ahubwo rukiteza imbere.

Umuyobozi mukuru w’umuryango utari uwa Leta witwa FESY [Friends Effort to Support Youth] washinze iki kigo, Rwabwera Kellon James, yavuze ko inshingano zabo harimo no kuzamura imibereho y’urubyiruko binyuze mu kurufasha kwikura mu bukene no kwihangira imirimo.

Yagize ati “Twahisemo gutangiza iki gikorwa kugira ngo uru rubyiruko rubone ubumenyi rujyana mu kwihangira imirimo bityo rugire ejo hazaza heza ndetse birufashe kuba abanyarwanda bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Yongeyeho ko batangiranye n’urubyiruko 100 mu rugera kuri 345 rubarizwa muri uyu mudugudu w’Icyitegerezo wa Karama kandi bateganya kuzafata n’urundu rubyiruko uru nirusoza amahugurwa rugiye guhabwa.

Abakobwa bemeje ko kuba babonye icyo bakora bizabarinda byinshi birimo n'inda zitateguwe
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gufungura ikigo kizahugura urubyiruko i Karama
Dusingizimana w'imyaka 20 yemeza ko iyo umukobwa atabasha kwigurira ibyo akeneye hari ubwo bimushora mu busambanyi
Niyonkuru wabyariye iwabo yavuze ko uwo babyaranye yamushukishije amafaranga yamuhaga yo kugura amavuta n'ibindi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .