Rwamagana: Babiri baguye mu mpanuka ya moto

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 6 Nzeri 2020 saa 06:05
Yasuwe :
0 0

Abantu babiri baguye mu mpanuka ya moto yagonganye n’imodoka mu Karere ka Rwamagana kuri iki Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2020.

Iyi mpanuka yabaye ahagana Saa Cyenda n’igice z’amanywa, yabereye mu Kagari ka Karitutu mu Murenge wa Nyarusange.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Twizeyimana Hamdun, yabwiye IGIHE ko iyo mpanuka yatewe n’umumotari waciye ku modoka yari imuri imbere bari mu ikorosi agahita agongana n’indi.

Yagize ati “Ni moto yavaga i Rwamagana yerekeza i Kayonza igeze mu ikorosi riherereye i Nsinda ica kuri fuso yari iyiri imbere ihita ikubitana n’ikamyo yavaga i Kayonza. Umumotari n’umugenzi yari ahetse bahise bitaba Imana.”

Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda, bakirinda umuvuduko ukabije kuko aribyo bikunze gutera impanuka n’ibindi bibazo mu muhanda.

CIP Twizeyimana yibukije abamotari kwirinda guca ku yindi modoka mu gihe bari ahantu hatemewe.

Kuri ubu imirambo y’abaguye mu mpanuka yajyanwe mu Bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma.

Iyi mpanuka yabaye ikurikira indi yo mu mpera z’ukwezi gushize mu Karere ka Rwamagana nayo yahitanye ubuzima bw’abantu batatu, abandi bane barakomereka mu buryo bukomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .