Iyi mpanuka yabaye mu mvura yaguye mu Mujyi wa Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2022.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga, Mugisha Emmanuel, yemereye IGIHE iby’urupfu rw’uyu mugore.
Yagize ati "NIbyo yapfuye muri ya mvura y’umugoroba, yari kumwe n’umuryango we, abandi ntacyo babaye nuko we yahuye n’urukuta asohoka, rukamugwaho."
Yari mu nzu hamwe n’umurango we w’abantu batanu barimo n’umugabo we.
Mugisha yongeyeho ko uyu mubyeyi agiye gushyingurwa, aboneraho gushishikariza abaturage kujya basohoka igihe imvura iri kugwa bakayobora amazi, no gukomeza mu kwirinda ko habaho ibyago nk’ibi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!