Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n’Intiganda mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, irakomeza gahunda ya Guma mu rugo kugeza igihe isesengura ry’inzego z’ubuzima rizagaragariza ko nta Coronavirus ikihagaragara.
Mu mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, amasibo y’Ubutwari, iy’Icyerekezo n’iyo Gukunda igihugu yo yashyizwe muri guma mu rugo.
Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko imidugudu yagumye muri guma mu rugo isabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.
Kuwa 25 Kamena 2020, imidugudu ya Kamabuye, Zuba na Nyenyeri mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, yashyizwe muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo. Iki gihe cyakomeje kongerwa kuko icyorezo cyari kikiyigaragaramo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!