Kigali: Imiryango y’Abayisilamu 125 itishoboye yahawe amafunguro mu gisibo cya Ramadhan

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 08:21
Yasuwe :
0 0

Imiryango y’abayisilamu 125 itishoboye yahawe amafunguro (Ifutari) kugira ngo bibafashe nabo gusiba igisibo gitagatifu cya Ramadhan bitabagoye.

Ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi 2018, ni bwo umuryango nterankunga witwa Charity work initiative in Rwanda, wahoze witwa Alhisan yashyikirije aba bayisilamu batishoboye bo mu turere dutandukanye tw’Igihugu ifutari irimo umuceri, ifarini, isukari ndetse n’amavuta bifite agaciro ka miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri, ibiro bine by’ifarini n’ibiro 10 by’isukari na litiro eshanu z’amavuta.

Umuyobozi w’umuryango Charity work initiative in Rwanda, Sheikh Sibomana Hamduni yabwiye IGIHE ko bafashije iyi miryango kuko intumwa y’Imana Mohamad, ivuga ko ugaburiye uwasibye ahabwa ibihembo byinshi.

Yagize ati “Ifutari ni igikorwa gikomeye kuko dushingiye ku mvugo y’intumwa Mohamad atubwira y’uko umuntu ugaburiye uwasibye, Imana imuhemba ibihembo bingana nk’ibyo yahaye wa muntu ndetse nawe ikamuha ibihembo bye byo gusiba.”

Yongeyeho ko muri uku kwezi gutagatifu kwa Ramadhan mu misigiti 50 uyu muryango wubatse mu Rwanda, buri umwe wagenewe ifutari ifite agaciro k’ibihumbi 400Frw ndetse bakanayiha ibihumbi 200 Frw byo kujya igura ibintu bitabikikwa nk’inkwi n’ibirungo n’ibindi kugira ngo abatishoboye bayituye hafi bajye baharira ifutari.

Uwitwa Karangwa Idi avuga ko yishimiye guhabwa ifutari kuko yayibonaga yiyushye akuya.

Yagize ati “Aba bantu baduhaye ifutari Imana ibongerere kandi ibakubire imigisha ndetse yongere imbaraga n’ibyiza kuri bo n’imitungo Imana iyagure yongeremo imigisha.”

Umukecuru witwa Muka Mwamina yavuze ko iyi futari izatuma igisibo cye kigenda neza.

Ati “Nishimye cyane kuko njye n’abana banjye twagorwaga no kubona ifutari kuko twayihabwagwa n’abagiraneza, Ndasabira aba bagiraneza ku Mana kandi ibafashe ikomeze ibahe ibyiza kugira ngo bajye banakomeza kumfasha.”

Charity work initiative in Rwanda yateganyije ko iki gisibo gitagatifu cya Ramadhan kizarangira imisigiti 50 yubatse ikoresheje miliyoni 37Frw ndetse izaha ifutari imiryango itandukanye ifite agaciro ka miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamwe mu bahawe ifutari
Akanyamuneza kari kose ku miryango yahawe ifutari
Umwe mu bayisilamu ahabwa ifutari
Karangwa Idi avuga ko yishimiye guhabwa ifutari kuko yayibonaga yiyushye akuya
Umukecuru Muka Mwanamina yashimiye abamufashije kubona ifutari
Umuyobozi w’umuryango Charity Work initiative in Rwanda Sheikh Sibomana Hamduni avuga ko iki gikorwa bagikoze kuko Imana ibisaba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza