Iyi nkunga yatangiye gutangwa nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame yari yahumurije Abanyarwanda abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda nyuma y’iminsi 14 umurwayi wa mbere wa Coronavirus agaragaye mu Rwanda na nyuma y’iminsi itandatu hakajijwe ingamba zigamije kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Izi ngamba zirimo ko gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa bibujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivisi za banki n’izindi.
Ibi byagize ingaruka cyane kuri babandi babonaga uko babaho ari uko bazindutse bajya gukora, ariko leta yiyemeza kubaba hafi.
Mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwazindukiye mu gikorwa cyo gufasha abagaragaza ubushobozi buke, aho barimo guhabwa ibiribwa birimo Kawunga, ibishyimbo, amakaroni, umuceri, amasabune n’ibindi bintu nkenerwa mu buzima.
Mu karere ka Gasabo, hazafashwa imiryango 7,734, mu karere ka Kicukiro ni imiryango 5,271 naho mu karere ka Nyarugenge niho hari imiryango myinshi kuko ari 11,895.
Aho ikinyamakuru IGIHE cyageze mu Mujyi wa Kigali, abaturage bagaragazaga ko bishimiye iyi gahunda leta yatangije yo kubafasha.
Ibigenderwaho ngo umuntu ahabwe ubufasha
Kugira ngo ubuyobozi bumenye abantu bakeneye ubufasha, burashingira cyane ku byiciro by’ubudehe by’abatishoboye, hari kandi kuba ingo zisanzwe ziziranye hagendewe ku masibo.
Buri sibo iba irimo ingo 15, ku buryo gutoranya abantu bafashwa bitagorana kuko ingo ziba ziziranye.
Nyuma yo gutoranya abahabwa inkunga, ubuyobozi bugenda kuri buri muryango buwuha ubufasha bwagenwe, kuko abantu baba batemerewe kujya hanze.
Abahawe inkunga bayakiriye neza
Umwe mu bafashijwe wo mu Murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko yari asanzwe ari umukarani ariko ubu akazi ke kakaba karahagaze kubera iki cyorezo.
Yashimiye iyi nkunga yabonye, avuga ko agiye kuyifata neza na mugenzi we babana.
Yagize ati “Tugiye kujya tuyikoresha neza kugira ngo idufashe, turashima umukuru w’igihugu nk’uko ahora abigaragaza ndetse n’uko akunda abaturage be, iyo turi mu byiza ndetse n’iyo hari ibibazo hose atuba hafi, mu by’ukuri nubwo igihugu kirimo guhomba byinshi kubera iki cyorezo ariko ntabwo cyibagiwe abaturage bacyo.”
Undi muturage wo mu Murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo, avuga ko amaze icyumweru yibarutse umwana, iyi nkunga ikaba igiye kumufasha mu buryo bukomeye.
Yagize ati “Iyi nkunga igiye kumfasha mu buryo bukomeye cyane ko maze icyumweru kimwe nibarutse, ndashimira ubuyobozi bwacu bukunda abaturage no mu bihe nk’ibi, ndashimira kandi umukuru w’igihugu akunda abaturage be.”
Avuga ko agiye kurushaho kuguma mu nzu kugira ngo arusheho kwikingira icyorezo cya coronavirus.
Undi muturage wo mu Murenge wa Gatenga, Akagari ka Gatenga, we avuga ko iyi nkunga igiye kumufasha nk’umuntu ugeze mu zabukuru.
Yagize ati “Ndashimira igihugu cyacu kitwitaho kikabona ko iki cyorezo kitagombaga kuduherana, ndashima uko ubuyobozi bwatekereje kuri twe nk’abasaza n’abafite intege nke, ntabwo twareka gushima ubuyobozi kuko bukunda abaturage babwo.”
Karakezi avuga ko bazarushaho kwirinda iki cyorezo, ariko ibi bikaba bibasaba gukaraba, kugira isuku no kutegerana.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoki, Umurenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro, Havugimana Felix, yabwiye IGIHE ko barebye abaturage bafite ubushobozi buke, cyane cyane abajyaga mu mirimo ariko ikaba yarahagaze kubera iki cyorezo.
Yavuze ko “Turimo kugenda kuri buri rugo rukeneye inkunga turufasha, ntabwo tubemerera ko bava iwabo kuko bashobora guteza ikindi kibazo.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwari Pauline, avuga ko iyi ari gahunda yatangiye ariko izakomeza, ku buryo umuturage wese ukeneye ubu bufasha azafashwa.
Yagize ati “Aba ni abaturage bari bafite imirimo bakoraga ariko iyo ikaba yarahagaritswe n’iki cyorezo cyugarije Isi, ibi byatumye leta ikora mu bigega byayo ngo abakeneye ubufasha babuhabwe.”
“Abo twabaze bose bagomba kubihabwa, dutangiriye hano ariko turakomereza n’ahandi, umuntu wese ukeneye gufashwa bose azabihabwa,.”
Yasabye abaturage bahabwa ubu bufasha kubukoresha neza, cyane ko uri ari urugamba abanyarwanda barimo kurwana narwo.
Umwari yavuze kandi ko iki ari igikorwa kireba buri munyarwanda wumva ko hari icyo arusha undi, ku buryo atarya umuturanyi we yaburaye.
Kugeza ubu abantu 60 nibo bamaze kugaragwarwaho n’iki cyorezo cya Coronavirus mu Rwanda.














Amafoto: Muhizi Serge
TANGA IGITEKEREZO