Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi ushinzwe Itumanaho mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, ubwo yari mu Kiganiro ‘Ignite Show’.
Yavuze ko nyuma y’uko Meteo Rwanda itangaje ko iyi mvura ishobora gukomeza kwiyongera, batangiye kwimura abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.
Umujyi wa Kigali mu mpera z’icyumweru wibasiwe n’imvura nyinshi yaguye hafi iminsi ibiri isa nk’aho idahagarara yangiza ibintu bitandukanye ndetse inahitana ubuzima bw’abantu babiri.
Ntirenganya yavuze ko ari yo mpamvu yatumye batangira kwimura abari mu manegeka.
Ati “Muri Nyarugenge himuwe abantu 385, bari mu Murenge wa Kigali ni ho hari abantu benshi, tukagira abari mu Gitega, Nyamirambo na Mageragere harimo bake. Mu Karere ka Gasabo ni ho dufite abantu benshi, hari abagombaga kwimurwa mu mirenge 10, bose hamwe ni imiryango 505. Hamaze kwimuka abagera kuri 312, uyu munsi igikorwa cyo kubimura kirakomeje. Kicukiro ho hagombaga kwimuka abantu 35.”
Yakomeje avuga ko abari kwimurwa ari imiryango y’abantu batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, nk’abari mu nzu imvura yamaze gutangira gusatura, abatuye munsi y’imikingo yakira amazi menshi, abatuye munsi y’inzu zasadutse, abafite ibipangu byamaze gusaduka ku buryo imvura iguye byatwara n’uwo hepfo ye, n’abandi begereye ruhurura ziteye inkeke.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, igaragaza ko mu 2024 abantu 191 bahitanywe n’ibiza.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!