Kigali: Ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 210 Frw byahiriye mu nyubako yibasiwe n’inkongi

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 13 Ugushyingo 2020 saa 01:33
Yasuwe :
0 0

Ibintu bifite agaciro ka miliyoni 210 Frw ni byo byahiriye mu nyubako yakorerwagamo ibikorwa by’ubudozi ku Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro, ubwo hibasirwaga n’inkongi mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatanu.

Iyi nkongi yibasiye iyi nyubako ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo, gusa nyuma y’iminota mike, Polisi yahise ihagera izimya uwo muriro wari utangiye gusatira ibindi bice.

Abafite ibikorwa muri iyo nyubako batangarije IGIHE ko nta kintu babashije kurokora ndetse ko ibifite agaciro ka miliyoni 210 Frw ari byo byahiriyemo.

Uzayisaba Damascène ni umwe bagize Koperative yitwa “Modern Tailoring Fashion Design” idoda imyenda, yari ifite ibikorwa muri iyo nyubako. Yavuze ko yaba imashini zidoda n’ameza byose byahiriyemo, aho bo ubwabo bari kubara ibintu bifite agaciro ka miliyoni 60 Frw byahiye.

Ati “Bampamagaye mu gitondo saa kumi n’ebyiri bambwira ko hano hahiye. Nahise nza nihuta mpageze nsanga Polisi yatangiye kuzimya, twahishijemo ibintu byinshi.”

Yakomeje agira ati “Twari dufite imashini 30 z’umuriro zidoda, imyenda y’abakiliya twahawe kudoda, mudasobwa (Laptop), Printer, amafaranga agera ku 350. 000 Frw, harimo ameza, intebe zo mu biro n’ibindi.”

Yavuze ko amakuru yahawe n’abo yahasanze, ngo iyo hagira umuntu ukupa umuriro w’amashanyarazi ako kanya, ibintu byabo ntibyari kuba byangiritse bene ako kageni.

Ati “Gusa icyatumye bishya cyane bigakongoka ntabwo abantu bari bazi ahantu bakupira uyu muriro kuko uwawukupye yaje nyuma ibintu byarangiye aturutse i Masaka. Yari asanzwe ari umutekinisiye w’iyi Duhahirane."

Uzayisaba yavuze ko ubu bagize igihombo gikabije kuko bari batarongeresha ubwishingizi. Ati “Twari dufite ubwishingizi bwa Sanlam ariko buza kurangira ntitwabyitaho kongeresha kuko ntabwo twikangaga ibintu by’inkongi.”

Umuyobozi wa Koperative Duhahirane Gisozi, Dusabeyezu Emmanuel, yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyateye inkongi, ariko ngo usibye aho badodera, yangije n’igice cyarimo ibikoresho by’amashanyarazi ndetse n’iby’ikoranabuhanga by’Ishyirahamwe ryitwa Global All in One.

Ati “Mu by’ukuri ibyahiriyemo byose bifite agaciro ka miliyoni 210 Frw gusa twari dufite ubwishingizi bw’inzu ndetse na Global All in One nayo yari ibufite uretse koperative idoda.”

Mu masaha ya mbere ya saa sita ubwo Umunyamakuru wa IGIHE yageraga ahabereye iyi nkongi yasanze inzego z’umutekano zirimo Polisi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha bagikora iperereza ku cyateye iyi nkongi.

Inkuru bifitanye isano: Kigali: Inyubako ikorerwamo ubucuruzi yibasiwe n’inkongi

Ahakoreraga Koperative idoda nta kintu cyasigayemo, byose byahiye
Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi niryo ryatabaye mbere y’uko iyi nkongi yibasira n’izindi nyubako
Ibikoresho by'amashanyarazi n'iby'ikoranabuhanga byahiye birakongoka
RIB yageze aho iyi nkongi yabereye, itangira gukora iperereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .