Ni igikorwa cyabaye ku wa 11 Werurwe 2025, cyateguwe na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, Ikigo Mpuzamahanga cy’Abayabapani (JICA) ndetse n’umuryango w’Abayapani NPO TER (Think about Education in Rwanda).
Cyabimburiwe n’igitambo cya Misa yo kwibuka no gusabira abishwe n’abagizweho ingaruka n’ibiza byabaye mu Buyapani mu 2011 birimo umutingito, Tsunami n’iturika ry’uruganda rw’ingufu za Nucléaire rwa Fukushima, yabereye kuri Chapelle Jésuite Sainte Trinité Kimironko.
Uwari uhagarariye Umuryango NPO TER (Think about Education in Rwanda) w’Abayapani, wita ku baturage bakeneye ubufasha by’umwihariko wibanda cyane ku burezi, Hakorimana Djuma, yavuze ko buri mwaka bifatanya n’u Buyapani kandi byerekana umubano mwiza bufitanye n’u Rwanda n’uruhare bugira mu iterambere rusange.
Yavuze kandi ko nk’Abanyarwanda bazi umubabaro wo kubura inshuti n’abavandimwe mu gihe gito, bityo bakaba bifatanya n’Abayapani kuko bumva agahinda batewe n’ibiza bahuye nabyo.
Ati “Tubikora tugamije kubazirikana no kwigisha abana bato kugira umutima wo kuzirikana abari bafite ubuzima bakabubura ku mpamvu batikururiye z’ibiza”.
Hakorimana yavuze ko uyu mwaka ufite umwihariko kuko uretse kwibuka abahitanywe n’ibiza, ari n’umwanya wo gusabira Isi amahoro kuko hari ibice byinshi byugarijwe n’intambara.
Ati “Amahoro ni kimwe mu byo umuryango wacu ushyira imbere, niyo mpamvu turi gutanga ubutumwa bw’amahoro, kuzirikana ko amahoro ari yo ya mbere no kurema mu bantu ubumuntu".
Ubuyapani bufatanya n’u Rwanda muri gahunda zitandukanye nko guteza imbere uburezi, kubona amazi meza, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ibindi.
Padiri Paschal Osman Ewuntomah, wasomye Misa, yibukije ko gusabira abapfuye ari umugenzo mwiza wa gikiristu. Icyakora, nta mukiristu ukwiye gutinya urupfu kuko ari inzira ibageza mu bwami bw’Imana.
Ati “Nk’abakiristu nta mpamvu yo gutinya urupfu kuko nidupfa tuzongera kubaho mu ngoma y’Imana kandi aho ntabwo tuzongera kubabara, tuzabaho mu byishimo ibihe byose. Aho Yezu yatubanjirije ni heza niyo mpamvu tutagomba gutinya urupfu”.
Ku itariki ya 11 Werurwe 2011 nibwo habaye umutingito ukomeye cyane uri ku kigereranyo cya 9.0 (magnitude) waje gukurikirwa n’undi wo mu Nyanja uzwi nka Tsunami, byatwaye ubuzima bw’abatari bake.
Uyu mutingito ukomeye watumye habaho iyangirika ry’uruganda rwakorerwagamo amashanyarazi, ibintu byatumye abaturage bo mu gace ka Fukushima uru ruganda ruherereyemo bimurwa.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!